Abanyarwanda umunani barangije ‘Master’s’ mu bijyanye n’amazi n’ingufu muri Algeria

Abanyarwanda umunani bari mu banyeshuri 47 barangije amasomo y’icyiciro cya Master’s mu Ishuri rya Pan African University ryigisha ubumenyi mu bijyanye n’amazi n’ingufu harimo n’imihindagurikire y’ibihe (PAUWES), baturuka mu bihugu 21 byo ku mugabane wa Afurika.

Ni mu muhango wabaye ku wa 28 Nzeri 2017 ku cyicaro cy’iyo kaminuza iherereye mu mujyi wa Tlemcen uri mu bilometero 520 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Alger.

Witabiriwe n’abayobozi muri Afurika n’i Burayi, harimo na Komiseri mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, Prof. Sarah Anyang Agbor, Minisitiri ushinzwe amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubumenyi muri Algeria, Tahar Hadjar na Ambasaderi w’u Budage muri Algeria, Michael Zenner.

Abanyarwanda barangije muri iyo kaminuza, barimo bane bahawe impamyabumenyi ya master’s mu bijyanye n’amazi abandi bane mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ingufu.

Mu barangije mu bijyanye n’ingufu harimo Colette Abimana, Gemma Ituze, Mwongereza Jean d’Amour na Michel Rwema. Abize ibijyanye n’amazi bo ni Jean Marie Pascal Kwisanga, Anthere Bizimana; Josiane Aboniyo na Diana Umulisa.

PAUWES yatangaje ko abarangije uyu mwaka bagiye gusanga abandi bahanga ba Afurika n’abandi bari mu nzego zifata ibyemezo mu gufasha uyu mugabane kugera ku iterambere rirambye.

Uretse kuba barabashije kurangiza amasomo yabo, banakoze ubushakashatsi mu nzego zinyuranye zirebana n’amazi ingufu n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe Afurika iri kugenda ihura nabyo muri iki gihe.

Iki cyiciro cy’abanyeshuri barangije amasomo kiragaragaza ukugera ku ntego za Pan African University (PAU) na PAUWES yo kubaka uburyo nyafurika bwo kurera abahanga benshi kandi bafite ubushake no kuzamura urwego rw’uburezi muri za Kaminuza muri Afurika.

Iyi Kaminuza yashyizweho nk’igitekerezo cy’abakuru b’ibihugu na guverinoma ba Afurika, iri mu cyerekezo cya Afurika cyo kuba umugabane uyobowe n’abaturage bawo kandi bagira n’ijambo ku rwego mpuzamahanga.

PAUWES itanga ubumenyi ku rwego mpuzamahanga mu nzego z’amazi n’ingufu ku nkunga y’u Budage, ikaba ifasha abanyeshuri kuba abahanga mu mirimo bazashingwa mu nzego zifata ibyemezo, nk’abakozi ba leta, abikorera cyangwa mu miryango itari iya leta, bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeye Afurika ifite.

 1,180 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *