Icyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri kugeragerezwa mu Rwanda

Ikigo ‘Projet San Francisco’ (PSF), gikorera mu Rwanda, cyatangaje ko hari icyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri kugeragezwa ko rushobora kuzagira icyo rugeraho, bitewe n’ibyo icyiciro cya mbere rumaze kugeragezwamo byagaragaje.

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali ubwo hatangizwaga inama ihuje abashakashatsi kuri virusi itera SIDA baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, Umuyobozi wa Projet San Francisco mu Rwanda, Dr Etienne Karita, yavuze ko hari ibimaze gukorwa.

Mu Rwanda batangiye ubushakashatsi ku rukingo rwa Virusi Itera SIDA mu mwaka wa 2005. Urukingo rumwe rugeragezwa ku bantu bari hagati ya 20 na 50 hagamijwe cyane cyane kureba niba nta ngaruka rushobora gutera mu mubiri w’umuntu no kureba niba umubiri ushobora gukora abasirikare banesha virusi itera SIDA.

Dr Karita aganira n’itangazamakuru yagize ati “Bikorwa mu byiciro byinshi, icya mbere ni ukureba niba urwo rukingo nta ngaruka rutera ku mubiri w’umuntu, iyo ubonye nta ngaruka ujya mu cyiciro gikurikiyeho ureba niba rushobora kurinda virusi itera SIDA.”

“Tubikora mu bantu badafite ibyago byo kwandura. Kugira ngo uzamenye ko urwo rukingo rukora ni uko uzaruha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA. Ufashe nk’abakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi […] ariko buri gihe ugomba kubagira inama yo gukomeza kwirinda kubera ko ntabwo uzi ko urukingo rukora.”

Mu rukingo bari kugerageza ubu, ngo icyiciro cya mbere cyo kureba niba nta ngaruka rushobora gutera urufashe cyarangiye neza.

Ati “Nk’urukingo turi kugerageza ubu ruri mu cyiciro cya mbere ariko muri laboratoire tumaze kubona neza ko upimye amaraso y’abantu barutewe, umubiri ukora abasirikare bashobora kurinda umuntu kwandura. Icyiciro kigiye gukurikiraho rero ni ukuzarugerageza mu bantu bashobora kuba bagira ibyago byo kwandura kurusha abandi.”

Uru rukingo bari kugerageza ubu ngo rutanga icyizere kurusha izo bagerageje mbere. Ati “Twagiye tugerageza ubwoko bwinshi bw’inkingo, hari ubwo twagerageje dusanga ntibukora, ubwo turi kugerageza uyu munsi hari icyizere dufite ariko tuzakigira neza ari uko tugerageje muri cya cyiciro cya gatatu.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yijeje ko iyi nama iteraniye mu Rwanda izazana ibisubizo bigamije kubona urukingo rwa virusi itera SIDA, ngo kuko ari cyo gisubizo cya nyuma kuri iyo ndwara.

Ati “Turamutse tubonye urukingo rwa SIDA nicyo gisubizo cyiza kurusha guha imiti abamaze kwandura […] iyo abashakashatsi bateranye twizera ko ibitekerezo bivamo biba bifite akamaro. Gusa kubona urukingo ntabwo ari ikintu gifata umwaka umwe cyangwa ibiri, ni ikintu gikomeye cyane.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda buri kuri 3 %, mu gihe abantu bagera ku 5000 bicwa nayo buri mwaka.

Kugeza ubu, urubyiruko rungana na miliyoni 4.3 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

 1,302 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *