nyubako yari iy’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert imaze kugurwa muri cyamunara na Sosiyete izwi nka Kigali Investment Company (KIC) ku kayabo ka 6.877.150.000Frw.

Iyi kampani yatsinze abandi bashoramari bahataniraga kugura iyi nzu mu cyamurana cyamaze amasaha agera kuri atatu iyobowe n’umuhesha w’inkiko Me Nsabimana Vedatse.

Iyi nyubako ya Union Trade Center (UTC) itejwe cyamurana kuko Rujugiro wari ufiyifiteho imigabane ya 97% akurikiranwa kudatanga imisoro.

Iyi nyubako yaguzwe amafaranga y’u Rwanda 6 877 150 000 mu gihe igiciro fatizo cyari 6 639 636 336Frw.

UTC yubatswe mu mwaka wa 2006 itangira gukorerwamo ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubucuruzi. Yubatswe itwaye asaga miliyoni 20 z’amadorari ya Amerika ikaba yagurishijwe muri cyamunara kugirango hishyurwe imyenda nyirayo abereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Kompanyi yitwa Unity Company na Kigali Investment Company nibo wabonaga bahatana kurusha abandi ariko byarangiye Kigali Investment Company ari yo yegukanye uyu muturirwa.

Kigali Investment Company iyoborwa na Karangwa Gashabana Paul imaze gushinga imizi dore ko ari na yo yubatse isoko rya Nyarugenge.