Abababironi bamaze kuba benshi mu Rwanda

Abababironi ni abantu basenye hekaru y’Imana I Yeruzaremu, basahura zahabu kugeza nubwo bibye isanduku y’isezerano ndetse bajyana bunyago abakristu.Ibi rero ntaho bitaniye na bya bisuma by’iki  byiyise ba Apotre, Bishop nab a Pasteur.Abo bababironi  birwa  bambura abakisitu barongora abagore b’abandi  bitwaje Ijambo ry’Imana.

Byumvikane ko amwe mu  madini y’ubu yabaye business, bishatse kuvuga ko magingo aya amadini adakangurira abantu ibyo kwizera Kristo ahubwo ba nyir’amadini  ni ibintu bashinze byo kuriramo ku mugayo w’Imana .Ushobora kwibeshya ko uri kugendera mu I jeep nziza cyane wakamuye mu bakristu , mugihe gito ukaba wayibura igonze moteri cyangwa igutaye mu musozi wa Shyorongi.Mbese muri rusange ni amasega yigize intama.

Mu madini habaye indiri y’ abatekamitwe benshi bakunze kwita abatubuzi, uyu munsi  nyinshi mu nsengero tubona zezemo iki kibazo aho bamwe mu bapasiteri badasiba kwiga imitwe mishya yo gucurika bamwe mu bakristo baba bafite inyota y’ibitangaza.

 

Ubonye  ngo umuntu afate amazi ya Mpazi, ayashyire mu gacupa narangiza avuge ngo ni amazi y’umugisha yavomwe ku iriba rya  Yorodaniya yo muri Israel. Rya riba rya Yakobo na Yohani yarangiza akayagurisha . Abayatanga mu nsengero bavuga ko utayagura bigoye ko yakira indwara kuko aba arimo umugisha. Ngo rwandamura we,  yafashe igitaka  cyo mu Rwanda igitaka bakuye Israel ba kakivanga  arangije abwira abamugana ko  ari  ubutaka bwera bw’ i Yeluzaremu.

Ubu rero itirufu igezweho niyo gutanga urubyaro n’abagabo

Abagore benshi bakunze kugushwa mu mitego yo kuribwa utwabo na bamwe mu bashumba gito babasaba ko bagomba kugira amaturo baza bikoreye mu rusengero kugira ngo babaheshe umugisha wo kubona urubyaro naho abagumiwe bakambikwa udutimba ngo bazabona abagabo.

Bivugwa ko ngo bategura abakomisiyoneri  mu rusengero bagategura ubukwe Umukobwa wagumiwe akaba azwi akavugana n’umuhanuzi w’umukomisiyoneli akaza guhanura ko Umusore runaka Imana imukoreye ubukwe bwihuta ndetse akanaterwa ubwoba ko ni abyanga Imana izamanuka ikamwica.  Umusore kubwo gutinya no kubaha  Imana yanga ko  yamwica akemera kurongora wa mukobwa maze  bagera mu rugo ugasanga ntirumaze kabiri, bakirirwa mu nkiko basaba za gatanya! Uku niko batuburira abasore badasenga.

 

 

Mu minsi ishize Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier ukuriye iri torero Umurage w’Abera Silowamu, yakoze iki gikorwa  cyo kwambika agatimba ibyomanzi , abyizeza ko   niba  bafite ukwizera muri bo ko Imana izabafasha bakabasha kubona abagabo bazakora ubukwe mu minsi ya vuba. Abakobwa bambitswe agatimba bakanasengerwa icyo gihe, nabo bahamije ko bizeye ko ubukwe bwabo buri vuba kuko ibintu byose iyo habayeho kwizera Imana ibikora.

Uwitonze Captone

 2,176 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *