Gakenke:Hatangijwe ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco

Gakenke, kuwa 8/12/2017 ku bufatanye na Beyond the Gorillas Experience Company hatangijwe ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco hazamukwa umusozi wa Kabuye. Igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 30 harimo umudage 1 n’abanyeshuri biga ubukerarugendo bavuye mu Bigo bitandukanye (University & Secondaries) barimo kwimenyereza umwuga ndetse n’urubyiruko rukora muri Beyond the Gorillas Experience Company.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu amaze gusuhuza no guha ikaze abitabiriye iyi gahunda yabasonuriye imiterere y’Akarere ka Gakenke n’amahirwe akarimo mu by’ukerarugendo aho yavuze ko Gakenke ibumbatiye amateka menshi arimo nk: -Ibuye rya Bagege ryahaharitswe na Ruganzu rimaze iminsi ryikaraga mu kirere.

– Ivubiro (Météo) ry’ibwami ryamenyekanishaga ibihe by’ihinga riri HURO aho Umwami yatangiraga Umuganura ku banyarwanda bose.

– Umusozi wa Kabuye uriho inzu y’imwami n’iriba rya Nyirarucyaba n’ahandi henshi.Hari kandi n’ubuvumo buri mu Murenge wa Mataba, ahitwa ‘mu masangano ya Nyabarongo’,  ndetse  na  Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko.

Aho mureba Ni ku kibuga cy’umupira cya Nemba aho abo bantu bahagurukiye bagiye kuzamuka umusozi wa Kabuye.

 

Uwo mugabo mureba hasi ari ku  iriba rya Gihanga rikigaragara hejuru ku musozi wa Kabuye

 

Ku bijyanye  n’ibuye rya Bagege .Ubusanzwe iryo buye riherereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ni muri metero magana atatu uvuye mu gasantere ka Gakenke werekeza ku bitaro bya Nemba,bikaba bivugwa ko iryo buye rifite uburebure buri hagati ya metero 40 na 50 z’ubujyakuzimu. Iyo witegereje ‘Ibuye rya Bagenge’ ubonaho amajanja y’imbwa bikaba bivugwa ko ari ay’imbwa z’umwami Ruganzu II Ndori watumye rihagarika gukomeza kugenda mu baturage.

Ushaka gusura umusozi wa Kabuye, iyo uturutse i Kigali ugera mu mudugudu w’umujyi wa Gakenke, Akagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ni ukuvuga kuri km 69 ugafata inzira y’iburyo aho ubuneraho ukanasura ibuye rya Bagenge riraho ugakomeza imbere hanyuma ugaterera umusozi igihe cya masaa 2 n’amaguru ukabona ugera mu mpinga ya Kabuye.

Naho iyo  uturutse Musanze na taxi ikugeza  Buranga, ukerekeza mu Murenge wa Kamubuga wagera muri santeri ya Kanyiramenyo ugaterera umusozi ukabona ubugera mu mpinga ya Kabuye.

Uwitonze Captone

 

 2,487 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *