Ibyo muri ADEPR, bikomeje kumera nk’iby’impyisi Bihehe.

Bamwe mu bakirisitu batangarije  ikinyamakuru Gasabo ko ibyo muri ADEPR, bikomeje gusa nk’ibyi mpyisi Bihehe .Ngo mu minsi ishize nibwo kamwe mu gatsiko kavuga ko kayoboye ADEPR, kapanze gahunda yo kujya guhura  na Pst.Nsanzurwimo Joseph, na Pst.Usabwimana Samuel ndetse n’abamisiyoneri b’Abasuweduwa .Nibwo  kohereje Iburayi Pst. Daniel kubanza guhura n’abo bahoze ari abayobozi ba ADEPR bahunze. Nyuma baza gupanga uburyo komite ya ADEPR, yajyayo ariko yitwaje ko ijyanye na  Korali Hoziyana mu rwego rwo guhimbaza ibitaramo bya Noheri .

  Bamwe mu bayoboye ADEPR( F/net)

None bikaba bivugwa ko  urwo  ruzinduko  rwa korali Hoziyana rwasubitse  kuko ngo uhagarariye  Ururembo ADEPR-Europe , Pasteur Jean Claude Mutiganda, yabandikiye ababwira ko urugendo rusubitswe kuko ngo visa zitaraboneka.

 

Bamwe mu bakristu bavuze ko babyishimiye cyane ko n’abo baririmbyi bivugwa ko bari kugenda bahagarariye abandi muri Hoziyana , ntawe uzi uburyo bari batoranyijwe.Bamwe bagatangaza ko bagiye bashaka amacuti yabo, noneho bakaba batari bagiye kuririmbira Imana ahubwo ari uburyo bwo gutembera Uburayi no kwinezeza n’amacuti, bakifotoza  amafoto bazaratira abo basize ubundi  bagahana amakado .Ngo hari uwari wabwiye zimwe mu ncuti ze ziba Iburayi kumushakira telefoni nziza zifata amafoto meza.

 

yabo Urugendo bazajyanamo na Biro ya ADEPR tariki ya tariki ya 21-28/12/2017 bazahera mu Gihugu cy’ubudage,bagakomereza mu Bubiligi,bakajya mu Bufaransa, aho mu bubiligi niho hari badashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda bakaba bakorana hafi nabasuweduwa, tariki ya 25/12/2017 akaba ari umunsi wo gusura abo bifuza bose, imishikirano ikaba yaratangiye.

 

Bivugwa  ko komite ya Karuranga  Efrem  na Ruzibiza  bashaka  gusubiza  ADEPR , Pastor Nsanzurwimo Joseph wayoboye ADEPR mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wahungiye mu Bubiligi.Ndetse ngo bashobora kuba barahawe n’amahumbi y’amadorali tutaramenya umubare( nituyamenya tuzayababwira , turacyabikurikirana).

Ngo ibyo bikaba  bigaragara mu mwanzuro w’Inteko rusange ya ADEPR yo kuwa 03 ugushyingo 2017 ivugako ADEPR isubira ku mwimereri wambere w’Umwuka (aho Yahoze). mu mwanzuro wa kabiri w’inteko rusange yabereye Muhanga, inama yashyiraga mu bikorwa ibyo biro yumvikanye n’Abasuweduwa.

Abasuweduwa bakoranye inama na biro ya ADEPR tariki ya 21/8/2017 isaba abayobozi ba ADEPR ibyo bagomba kubahiriza bikurikira:
gushyiraho amabwiriza mashya na Statut nshya bigenga ADEPR mbere ya matora yabo azaba 2018, akaba arinayo bazashingiraho mu gutora, kandi abasuweduwa bayatanzemo ibitekerezo.
Basabye ADEPR kugarura abashumba ba paroisse mu nteko rusange bagera hafi 500, bivugako inzego zari zisanzwe zivaho, inteko rusange yari igizwe nabantu 65, harimo biro,abashumba bindembo,abashumba buturere,impuguke 5, inzego zubuyobozi bwa ADEPR zashyizweho hashingiye kuri stricture y’Igihugu, indembo 5 zasimbuye 12 ajyanye na prefectures,Amatorero y’uturere 30.

 

 

Ibyo rero nibyo abasuweduwa badashaka basaba ko bivaho hagasubiraho ibyakera,tubihange amaso, ariko Igihugu cyacu kibereye maso Abanyarwanda ntawajyana uko abyumva mugihugu cyabo.
Abasuweduwa bategetse ko Pst.Kazura Julees uba muri Senegale kumushakira uburyo agaruka mu Rwanda, ese ubundi hari uwamubujije kuza mu Rwanda ko ari urugendwa kandi ari Igihugu cye, wakwibaza impamvu abanyamahanga basabira umwenegihugu kuza mu Gihugu cye, basaba kandi kugirana imishyikirano nabandi bahunze nka Pst.Nsanzurwimo Joseph, Pst.Usabwimana Samuel bahoze ari abavugizi ba ADEPR.

 

Umuntu ashobora guhuza iyi myanzuro yabasuweduwa ko ariyo yashyizwe mu bikorwa munteko rusange twavuze haruguru, bikitirwa inama kandi ari ibitekerezo byabanyamahanga bigenderwaho aho kugirango abanyarwanda biyubakire ibyabo bagendeye kuri gahunda ya Leta.

 Rutamu Shabakaka

 2,131 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *