Rubavu:Itorero ADEPR ryazamuye amabendera ku buryo butunguranye

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR mu Rwanda , batangarije ikinyamakuru Gasabo, ko ibyo abayobozi ba ADEPR, bakoze  byo kuzamura amabendera  y’ibihugu bitandukanye  mu masengesho yibihugu byabyajwe ubutumwa n’abazungu bo muri Suède umuryango ubahuje bawita UKIAMUKA.

 

 

byaba binyuranyije n’amahame ya leta. Ngo ibyo byabereye mugiterane cya ADEPR cyabereye  mu Karere ka RUBAVU,  mu gihe  bamwe bakoraga   inama  mu rusengero, abandi  barimo bazamura  amabendera y’ibihugu byohereje intumwa .  Ubundi UKIAMUKA bisobanura mugiswahiri Ushirika ya makanisa ya kipantecote ya africa ya mashariki na ya Kati.Muri icyo giterane harimo ibihugu by’u  Rwanda , Burundi, Uganda ,Tanzania , Kenya , Soudan   na Congo n’abanya Suède ari nabo banyiri torero

 

Kuzamura ayo mabendera ntibyavuzweho rumwe  na bamwe mu bakristo  kuko  hari abagize  ikibazo bavuga ko ayo mabendera  yazamuwe hanze y’urusengero aho kuyazamura imbere mu rusengero nk’aho ari inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zitandukanye.

Kubera izo mpamvu ngo umwuka si mwiza  hagati y’abakristu n’abashumba  ku bijyanye n’icyo gikorwa. Ngo  kuko  ibendera ry’igihugu ntawe urizamura cyangwa  ngo aryururutse atari umuntu wabiherewe ubabasha ntanubikora atambaye imyenda n’ikirango k’igihugu.

Dore  bimwe  mu bitekerezo  batwoherereje  ngo byaba byagiye bicicikana ku  kumbuga za gikirisito, bahuriyeho.

Umwe  ati:’’Mfite ikibazo cy’amatsiko! Kuzamura ibendera ry’igihugu runaka mu rusengero hari isano byababifitanye n’ijambo ry’Imana? Ni iki bibiliya ibivugaho? Icya 2. Ese ubundi kuki mu nsengero hadashyirwaho amabendera ahoraho? Icya 3 Amasengesho ya UKIAMKA uretse gusenga hari nk’izindi mpuguro bashobora guhabwa n’ubuyobozi bwite bwa leta zigendanye n’igihugu yabereyemo?

Dore izindi comments

Inzu y’Imana ntiyubashywe yafashwe nka salle y’inama.

Ese yazamuwe na ba civile cg harimo abanyamutekano.

Izi ni comments

Uzi ko ahatari ingabo cg police rizamurwa na Dasso.

Ngizi coments kumbuga zitandukanye

Ibizababaho bazabyirengere!!

Yego rwose! Burya niwo mumaro wo kubana kurubuga nsangirana bitekerezo

Frere Manu ibendera rirakwiriye ahantu hose kuko Bibliya ibyemera

 

  1. Kubara 1:52

[52]Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese mu cyiciro cy’amahema y’ababo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo nk’uko imitwe yabo iri. Andi maversets ndayaguha mu gikari

Nonese twe mugihe cyicyunamo mukuyacisha bugufi ko haza uwambaye imyenda yakazi ko na ba gitifu batayatinyuka? Mukomeze mutubwire

Yesaya  62:10 Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera.

Kubara :2:2

“Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera tw’amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro bayarigoteshe.

Ngibyo ibya ADEPR n’abayoboke bayo.

 

Uwitonze Captone

 2,315 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *