Huye:Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya barasaba kwitabwaho

Ikibazo cy’uburaya ni kimwe mu bibazo byugarije sosiyete nyarwanda aho  kimaze gufata indi ntera muri iki gihe, ugasanga cyane kibasiye abana b’abakobwa ahanini bamaze kuba abangavu ndete biganjemo abataye amashuri.

Huye  ni umwe mu mijyi y’u Rwanda ibarizwamo  abakobwa bigurisha .Nkuko  twabitangarijwe na bamwe mu bakora uwo mwuga ubwo twabasuraga ngo indaya zikunze kugaragara muri uwo mujyi  kwa kane kugeza muri week-end .Indi minsi ntiwazibona keretse izikorera kuri telefoni.

Mbere yo kgusura indaya zibumbiye mu mashyirahamwe , twabanje gusura ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).Abaganga n’abaforomo bafite mu nshingano zabo, indwara y’agakoko gatera SIDA, badusobanuriye uko bita ku babyeyi batwite bafite ubwo bwandu mu guhe  baje babagana .

Uno mujyi uzwi nk’umujyi w’intiti ngo hakaba hari intiti  z’abakobwa zashinze itsinda ry’indaya.Izi ngo  kubera ko zikora mu ibanga ndetse n’ibiciro bikaba bihenze  zatanze nibura  listi yazo ku mahoteli amwe akomeye mu mujyi wa Huye, noneho uyikeneye bakayihamagara rugahana inkoyoyo.

Abagore n’abakobwa bakora uburaya mu Mujyi wa Huye  badutangarije ko nubwo bibumbiye mu mashyirahamwe, Akarere ka Huye katabitaho nkuko bikwiye  .Uretse  iki kibazo Mme Niwemugeni Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye , yemeje ko Akarere gakora ibishoboka byose ngo ziriya ndaya zifashwa .

Ku bijyanye  nuko izo ndaya zakira abagabo .Aba bacuruza imibiri yabo bavuga ko benshi mu bagabo babazanira amafaranga baba bubatse ndetse bamwe muri izi ndaya ngo bazi n’abagore babo, ariko bagatangazwa n’uburyo bababwira gukoresha agakingirizo bakabyanga.

 

Umwe muri bo ati “Maze imyaka irenga  20 muri aka kazi, nubwo mubona nshaje nta gikweto kibura icyacyo, simbikora ku mugaragaro kuko mfite abana bakuru nanjye nkorera kuri telefoni.’’

Undi nawe ucuruza umubiri we ati “Tugira ibiciro bitandukanye iyo ukoresheje agakingirizo ni ibihumbi bibiri, ariko iyo ukoreye aho (udakoresheje agakingirizo) wongeraho andi ibihumbi bibiri, abagabo bo muri uyu mujyi n’ibihumbi 10 yabiguha ariko agakingirizo mukakareka”.

Umunyamakuru abajije bamwe muri aba bagore n’abakobwa bicuruza niba badatinya icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, babaye nk’abamuseka bamubwira ko icyo baba baje gushaka ari amafaranga bakayabona ku neza cyangwa ku nabi.Ariko yongeraho ko harimo abafite agakoko gatera SIDA, ariko babona ubukangurambaga uko babyifatamo, kugirango ubuzima bukomeze.

Umwe ati “Nyine twarabyiyemeje kuko nta kundi twabaho, njyewe icyo nshungana nacyo ni uko umugabo wanze agakingirizo agomba kongeraho ayo kugura imiti indinda gutwara inda, naho ibyo bya Sida ni indwara n’izindi, […] ariko kuki we atayitinya kandi afite umugore n’abana?”

Visi-meya Niwe Mugeni Christine ( p/net)

Visi Meya Niwemugeni yavuze no ku kibazo gituma bamwe bajya mu buraya aho yavuze ko abenshi usanga baravuye iwabo mu cyaro baje gukora akazi ko mu rugo bagahembwa udufaranga duke.

Visi Meya yakomeje avuga ko iyo uwo mukozi ahembwa udufaranga duke kandi afite ibyo akenera ndetse no gufasha umuryango we niho batangira ku mushuka ko azabona amafaranga menshi bikarangira yishoye mu buraya.

Niwemugeni nanone yagize ati “Abandi bashwana n’ababakoresha bakabirukana bityo bakanga gusubira mu cyaro bagatangira kwishakishiriza imibereho bikabananira bagahita gukora uburaya ariko abakozi bahembwe neza hari icyo byagabanya”.

Uwitonze Captone

 1,766 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *