Nduba :SACCO-KOZIGUNDU ,gahunda ‘Igiceri yarandura ubukene muri uwo Murenge

SACCO-KOZIGUNDU( Koperative Zigama Gurizwa NDuba).NI SACCO  yavutse tariki ya 28/7/2009, ihabwa ubuzima gatozi na RCA  22/3/ 2010 yemerwa  na BNR nk’ikigo cy’imari, tariki ya 24/10/2011.Kubera kwihuta cyane mu iterambere , byatumye yibaruka  irindi shami rikorera mu Kagari ka Gasanze.Kugeza ubu Nduba irimo iterembere rikataje, ifite abanyamuryango 8479, bafite umugabane shingiro wa  39,834,200 frw.

Bakaba barizigamiye akayabo ka 476,628,663 frws.Umutungo bwite wa SACCO-Nduba ni 187,549,055 frws.Abanyamuryango bitabiriye inguzanyo yo kwiteza imbere  ikabakaba 246,136,811 frws,  kugera mu mpera za 2017 kandi bishyura neza.

Mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ubukene n’ubushomeri mu Banyarwanda  zimwe muri za SACCO  zo mu Rwanda zifashishije  Gahunda ’’Igiceri Program’.Iyi gahunza zayikuye mu SACCO-KOZIGUNDU yo mu Murenge wa Nduba.Nkuko tumaze kubivuga hejuru,  iyi program  yatangijwe mu 2014 muri uwo Murenge , nyuma iza gushyirwa mu mihigo y’akarere ka Gasabo kose mu 2016, aho abaturage bakangurirwa kwizigamira igiceri cy’amafaranga 100 buri munsi. Ikorwa hifashishijwe udusanduku tuba mu midugudu yose, aho buri mugoroba Umukangurabukungu agera kuri buri rugo rumuha icyo giceri.

Kubera ko SACCO-Nduba yiteje imbere ndetse ikaba yarahize izindi  zose mu gihugu  ku buryo bugaragarira buri wese, mu 2014  yahawe igikombe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame .Na none mu mwaka wa 2016 yagarutse ku isonga ishyikirizwa impano ya moto AG 100,  ubu irimo gutegura ikoranabuhanga.

Bwana Niyonzaba Cyriaque, perezida wa SACCO na Musengimana Frederick umuyobozi ( manager), batangaje  ko kugirango SACCO-Nduba ihige izindi , ibikesha ubunararibonye bw’abakozi bayo  15 bahoraho.Kandi  inzego zose zirahari:Inama rusange, Inama y’ubutegetsi, akanama gatanga amasoko, agatanga inguzanyo ndetse na ngenzuzi byose biruzuye .

      Perezida wa SACCO, bwana Niyonsaba Cryiaque( p/Gasabo)

Buri cyumweru bakora raporo( weekly report)  y’imikorere ya SACCO ijya muri BNR naho buri kwezi hagakorwa raporo ishyikirizwa BNR, RCA,Akarere n’Umurenge.

Ngo ku nkunga y’ikigo RNRA, SACCO-Nduba yahaye  inguzanyo abanyamuryango bayo yo kwigurira ibigega bya AQUASAN, byo gufata amazi y’imvura. Cyane ko muri uwo murenge kubona amazi ya WASAC bitoroshye.Kandi ngo abanyamuryango bari kwishyura neza.

                    Musengimana Frederick, umuyobozi wa SACCO ( P/Gasabo)

Tugarutse ku Igiceri program,  iyi gahunda yiswe iy’igiceri yatumye n’abatari bafite ubushobozi bwo kwifunguriza konti muri SACCO bazifungura.

Bamwe mu banyamuryango ba KOZIGUNDU twaganiriye , batubwiye ko mu byo iyi gahunda yabafashije, yatumye  bashobora gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa SACCO , Niyonzaba Cyriaque yavuze ko kugirango bigerweho  byabaye nk’umuhigo, ahamya ko cyahinduye imibereho y’abaturage.

Musengimana Frederick ,Umuyobozi wa SACCO-Nduba  asobanura ko amafaranga y’abaturage afite umutekano usesuye kuko hari uburinzi bufite imbunda.Asoza ashishikariza abaturage kwizigamira, bagana za SACCO yabo.

Uwitonze Captone

 

 2,193 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *