Ngibi ibimenyetso bitandatu byagufasha kumenya ko utwite mucyumweru kimwe gusa.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari abagore n’abakobwa bajya batungurwa no gusanga batwite batarigeze babimenya mbere, abandi bagategereza ko ukwezi gushira ngo barebe niba imihango iza cyangwa itaza.

Inzobere mu buvuzi Jennifer Caudle, akaba umwarimu muri kaminuza y’iRowan mu ishami ry’ubuvuzi avuga ko hari uburyo abakobwa n’abagore bamenya niba batwite mbere.

1.Uruhu rwawe rurahinduka:  iyo umukobwa cyangwa umugore asamye uruhu rwe rurahinduka mu buryo bugaragara, bamwe bahita bagira uruhu rwiza rusukuye, ubona niba yararwaye ibiheri ukabona biragiye abandi niba yari igikara ukabona abaye inzobe mu buryo butunguranye bitewe n’imisemburo ya estrogen na progesterone yiyongera.

2.Utangira kumva igituza n’amabere bikuremereye ndetse ukabona bisa nkibyiyongereye: iyo umugore yasamye imisemburo ikorana n’amashereka itangira gukora cyane, bityo bigatuma amabere akura vuba akaba Manini.

 

3.Guhora wumva unananiwe cyane kandi ntacyo wakoze: kuko umubiri wawe uba ukora cyane ngo ufashe umwana wawe ukiri munda gukura, niyo mpamvu uhorana umunaniro udasobanutse. Bitewe n’umusemburo wa progesterone uba wiyongereye nawo ugutera kugira ibitotsi bidasobanutse.

4.Kugaragaza imyitwarire idasanzwe nk’uburakari bwinshi: ibi bigaterwa n’imisemburo idasanzwe umubiri wawe uba uri gukora bityo bikagutera guhinduka cyane mu cyumweru cyambere.

5.Gutangira kumva ushaka kurya ibiryo cyane ukumva ufite inzara idasanzwe: aha bikunze kugaragara nkiyo usanze umukobwa utwite ashaka kurya ibiryo atari amenyereye, akumva nibyo ashaka kandi akarya byinshi, cyangwa ukabona ngo ibiryo bimwe biramunukira yewe ibindi bikamuhumurira akumva natabibona yanasara.

6.Umutima uratera cyane: bitewe n’uko umuvuduko w’amaraso wawe usa nk’uwihuseho gato, ninayo mpamvu usanga umutima wawe wiyongereyeho gutera inshuro hagati ya 10-15 kugutera ku munota

Ibi bimenyetso uko ari bitandatu nubibona mu cyumweru cyambere cyangwa icya kabiri uzamenye ko ukwiye kujya kwipimisha ngo urebe niba udatwite mu gihe cyose waba uheruka gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

 2,314 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *