Abanyeshuri biga mu kigo cya St joseph Nyamirambo bakanguriwe kwirinda inda zitateguwe no kudakoresha ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge byiganjemo ibyo kunywa, ibyo kwisiga, kwinukiriza ndetse n’ibyo bitera mu rushinge bikomeje  gukoreshwa  cyane cyane  n’urubyiruko rw’u Rwanda yaba urukiri mu mashuri cyangwa urwayarangije, ibi bikaba bihangayikishije umuryango nyarwanda ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

Tariki ya 06 Werurwe 2018 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya bene ibi biyobyabwenge  mu bigo by’amashuri  ndetse no kwigishwa ko bagomba  kwirinda inda zitateganyijwe .

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu Tariki ya 09 Werurwe  Polisi y’igihugu yasobanuriye ububi bwo gukoresha ibiyobyabwe abanyeshuri biga mu ishuri rya  Saint Joseph Integrated Technical College Nyamirambo (SJITC) aho babwiwe  ko ikibazo cyugarije isi harimo n’u Rwanda  ari ikibazo cy’ibiyobyabwenge, kikaba gikoreshwa cyane cyane n’urubyiruko.

SSP Rose Muhisoni Yavuze ko bimwe mu bituma urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge Atari ubujiji ahubwo ari ikigare, agira ati:

”impamvu zibatera  gukoresha ibiyobyabwenge ntabwo ari ubujiji urubyiruko muba mwarize, ahubwo mu bikoresha arukugendera mu kigare, niba mugenzi wawe abifata nawe ukunva ko ugomba kubifata   , ukabikora utarebye ingaruka zishobora kukugeraho”

SSP Rose Muhisoni

Yakomeje avuga ko iyo bavuze ibiyobyabwenge aba ari ikintu cyose kinjizwa mu mubiri bakoresheje uburyo butandukanye kigahindura cyangwa kikayobya ubwenge bw’umuntu bikaba bikoreshwa mu buryo butandukanye , harimo kubinywa, kubyitera, ku bihuha ndetse n’ubundi buryo butandukanye.

abanyeshuri babwiwe ko kandi Ikiyobyabwenge buri gihe iyo kigeze mu mubiri w’umuntu kigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’ugikoresha , kandi kikagira ingaruka ku gihugu hamwe n’umuryango ukomokamo umuntu uba wagikoresheje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iki kigo cya Saint Joseph Integrated Technical College Nyamirambo (SJITC) Frere Adrien Nsabiyinema akaba yemeza ko mu kigo ayoboye nta munyeshuri n’umwe urafatwa akoresha ibiyobyabwenge cyangwa ngo hagire umunyeshuri w’ umukobwa utwara inda. Agira ati :

”kugeza uyu munsi turebye ku banyeshuri dufite ,ikibazo cy’ibiyobyabwenge ntabwo turakibona kandi ikibazo cy’abashobora gutwara inda dufite amahirwe kuko ntabwo kiragaragara iwacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri (SJITC) Frere Adrien Nsabiyinema

Nkuko tubikesha urubuga rwa polisi, imibare itangwa na polisi irerekana ko mu byaha 3941 yakiriye umwaka ushize, 18% bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.Imibare yerekana kandi ko abantu 4149 bafashwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, abagera kuri 71% bari hagati y’imyaka 18 na 35.

SSP Rose Muhisoni akaba yasabye abanyeshuri ko bagomba  gushyira imbere amasomo yabo, gutungira agatoki inzego z’umutekano abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge.Yabasabye kandi kwirinda inda zitateganijwe n’icuruzwa ry’abantu, aho bajyanwa mu bihugu byo hanze babwirwa ko babonewe akazi keza cyangwa amashuri nyamara bagerayo bagakoreshwa imirimo iteye isoni harimo n’uburaya, cyangwa bakavanwamo bimwe mu bice by’umubiri wabo.

 Biseruka jean d’amour/0785637480

 2,913 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *