I Kigali hatangiye Inama yiga ku ishyirwaho ry’Isoko rusange rya Afrika

Kur iuyu wa kabir itariki ya 6 werurwe, 2018 I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga yiga kushyirwaho ry’isoko rusangeya Afrika.

Ni inama yitabiriwe n’Abayobozi bagera kuri 250 baturutse mu bihugu byose uko ari 54 bigizeumugabane wa Afrika,bakaba barikwigira hamwe uburyo bwo gutangiza isoko rusange rya Afrika.

Atangiza iyi nama kumugaragaro Ambassaderi Albert M.Muchanga Komiser iw’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ushinzwe  ubucuruzi n’Inganda yavuzeko iki gice  batangiye muri uyu mwaka cyo gushyirahoamasezerano  n’amategeko agenga ububucuruzi, ari igice cy’ingenzi cyane.

yakomeje avugako bagomba  gushyira imbaraga mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga kuko buzafasha kohereza ibicuruzwa hanze bijya mu bihugu byateye imbere.

Abitabiriye inama

 

Yavuze kandi ko mu nama yahuje abakuru  b’ibihugu  bigize umuryangowa Afrika yunze ubumwe muri Mutarama 2018,yemejeko kuri 21 Werurwe, 2018 hazaba inama idasanzwe  aho hazasinywa amasezerano n’amategeko agendanye  n’isoko rusange ryaAfrika, ikaba ariyo mpamvu bateraniye hano  I kigali mu rwego  rwo gutegura iyo nama no gutunganya ibikenewe.

Prudence Sebahizi, Komiseri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe ushinzwe ubujyanama mu ishyirwaho ry’isoko rusangerya Afrika yavuzeko iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri aho bari kurebera hamwe ishyirwaho ry’amasezerano n’amategeko agenga  isoko rusange ryaAfrika,

Iyi nama iteraniye i Kigali ku nshuro yayo ya  kabiri, nyumay’iyayibanjirije  yabaye muri Gashyantare  umwaka  ushize  wa 2017 yigaga ku buryo hashyirwaho isoko rusange rya Afrika. Biteganyijwe ko  izasozwa  tariki ya 09 Werurwe  uyu  mwaka.

Havugimana  Eliezel

 1,320 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *