Minisitiri W’Ubuhinizi N’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine Yasuye Kaminuza Ya Kibungo

Minisitiri w’Ubuhinizi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine yasuye Kaminuza ya Kibungo(UNIK) ku cyicaro cyayo gikuru kiri mu Karere ka Ngoma

Tariki  ya 7 Werurwe 2018, Minisitiri w’Ubuhinizi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine yasuye Kaminuza ya Kibungo(UNIK) ku cyicaro cyayo gikuru kiri mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri yakiriwe n’Umuybozi wa Kaminuza ya Kibungo, Prof.Egide Karuranga, ndetse na Mayor Aphrodise Nambaje, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, afatanyije n’ Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Ngoma.

Uruzinduko rwa Minisitiri rwari rugamije gushimangira ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Kaminuza ya Kibungo. Iyo mikoranire ikaba iri mu bijyanye n’Ubuhinzi cyane cyane ko Kaminuza ya Kibungo ifite ishami ry’Ubuhinzi n’Amajyambere y’Icyaro muri programs yigisha.

Minisitiri yagejejweho ibyo UNIK imaze kugeraho ndetse n’ibyo iteganya gukora cayne cyane ibigamije gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu buhinzi. Muri byo harimo gutubura imbuto,  gufata amazi y’imvura ava ku mazu hagamijwe gusukira imyaka, gukora ifumbire, gupima ubutaka ndetse no gupima amazi. Ibi byose UNIK ikaba yaratangiye kubitegura yubaka na laboratoires zigezweho.

Mu kiganiro yagiranye na Kaminuza, Minisitiri yashimye Kaminuza ya Kibungo kuba mu myigishirize n’ubushakashatsi bakora bashyira imbaraga mu bigamije kwihutisha gahunda za transformation.  Yanagaragaje ko Kaminuza ya Kibungo iri mu bafatanyabikorwa bakenewe cyane na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuko Minisiteri yifuza cyane abafatanyabikorwa begera abaturage bakora ibiganisha ku kuzamura umusaruro  w’Ubuhinzi n’Ubworozi.  Minisitiri kandi yemereye Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo ko Minisiteri ayoboye igiye kugirana imikoranire ihamye n’iyi Kaminuza.

Mu Kiganiro kandi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Mayor Nambaje Aphrodise nawe yashimye ibikorwa UNIK imaze kugeraho cyane cyane muri iyi myaka ya 2017  na 2018. Yashimye ko ubu UNIK ifite imikoranire ya hafi n’Akarere ka Ngoma, ndetse ikaba irushaho kwegera abaturage.Mayor Aphrodise Nambaje yashimye by’umwihariko igikorwa UNIK yagezeho muri iyi minsi cyo kubaka icyumba cya “Video-conference”.

http://www.unik.ac.rw

 1,334 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *