Burera: Abunzi bafashije abaturage kugera ku butabera biboroheye

Abaturage bo mu Karere ka Burera mu murenge wa Bungwe bavuga ko gahunda y’abunzi yabaruhuye ingendo bakoraga bajya kuburana mu nkiko.

Sakindi Innocent wo muri uyu Murenge wa Bungwe  agira Ati”Turashima Leta yatworohereje ikazana abunzi mbere buri makimbirane yose yajyaga mu manza, hari n’ubwo umuntu  yaburanaga akajya  i Byumba mu Rukiko kandi ari ikibazo kidakanganye, wenda ari nk’abarwanye. Abunzi rero baradufasha bigakemukira hafi tutiriwe dutanga ingwate y’amagarama y’urubanza ”.

Uyu muturage avuga ko ngo mbere baburanaga bigatinda, hari n’abantu bavugaga ko mu miryango yabo ntawigeze atsindwa urubanza.

Ati”baravugaga ngo tuzaburana mpaka na kure hose tugereyo, ibi bikaba byarakururaga impaka ndende, bikagera naho bamwe batakaza amafaranga menshi maze bagahinduka abakene kubera imanza babaga bishoyemo.”

Nzitabakuze Alfred Perezida wa Komite y’Abunzi mu Murenge wa Bungwe avuga ko Urwego rw’Abunzi ari kimwe mu  byagabanyije amakimbirane mu miryango , cyane cyane ku bananiwe kwiyunga ubwabo.

Avuga ko kubera ko baba ari n’abaturanyi b’abakorerabushake; byatumye kuri ubu mu nkiko hasigaye hajyamo imanza nkeya, cyangwa ibibazo byo bakemura bike.

Ati”hari ubwo abantu bashwanaga bagahita bajya mu nkiko nk’inaha hari abantu bakundaga kujya mu nkiko cyane, ubu iyo bageze mu bunzi;ibyinshi bigarukira mu Kagari, nk’ubu ku murenge dusigaye twakira bike cyane kubera ko ibyinshi biba byakemukiye mu Kagari , mu Nkiko hajyamo ibiba bidakwiye kujyanwa mu bunzi”

Nzitabakuze avuga ko muri uyu murenge ibyo bakunze guhura na byo ari ibijyanye n’amasambu cyangwa indi mitungo, ubwambuzi bushingiye ku masezerano, yaba ayanditse cyangwa atanditse, amakimbirane yo mu ngo , urugomo, n’iby’izungura.

Ashimangira ko bakora akazi kabo neza, ndetse ko n’abavuga ko bakora nabi bababeshyera; ahubwo ngo mu byo bakeneye ni ukumenya ibyaha bigezweho,aho gukorera n’aho kubika inyandiko zabo hizewe.

Ati”Turi abo kwizerwa mu mikorere ,  ntabwo abunzi  tugira ikimenyane na ruswa ,ahubwo bajye baduha amahugurwa menshi kuko hari nk’ibyikoranabuhanga tuba tudasobanukiwe, ahenshi abunzi ntaho gukorera , ahubwo ni byo byagakwiye gushyirwamo imbaraga n’inzego zidushinzwe”

Komite y’abunzi ku rwego rwa Akagari ndetse no ku rwego rw’Umurenge iba igizwe n’abantu barindwi(7) b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge , bitewe n’urwego barimo kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Biseruka jean d’amour

 1,211 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *