Gatsibo: babona itegeko ryo gukuramo inda nko gushyigikira ubusambanyi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo, mu mirenge ya Rugarama na Ngarama, Kiziguro n’ahandi baranenga itegeko ryemerera abakobwa n’abagore gukuramo inda, dore ko ngo byaba ari nk’uburyo bwo gushyigikira ubusambanyi.
Iri tegeko rimaze imyaka itandatu ritowe, riteganya ko zimwe mumpamvu zishobora gutuma umugore cg umukobwa yemererwa gukuramo inda harimo kuba yarafashwe kungufu ,kuba yatewe inda n’uwo bahuje isano kugeza ku gisanira cya kabiri, kuba inda yatewe ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, gusa bikemezwa na muganga, kandi ubisaba akaba afite icyemezo cy’urukiko.
Nyuma y’itorwa ry’iri tegeko, magingo aya hari bamwe mu baturage barinenga ku ishyirwa mu bikorwa ryaryo.
Abo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bitari bikwiye ko iryo tegeko ritorwa,bitwaje ko ngo ari ugushyigikira ubusambanyi,guta umuco ndetse bakanavugako cyiriya ari icyaha Imana yanga.
Mukarugero Ancilla atuye mu murenge wa Rugarama, akagari ka kanyangese yagize ati “ Njye ririya tegeko sinarishyigikira kubera biriya byaba ari ukwica kandi kwica ni icyaha.”
Uwitwa Mukayisenga Dancilla yaje yunga murya mugenzi we, avugako kwica ari icyaha bityo ngo umwana ni umugisha.
Ati “Ubundi kwica ni icyaha imbere y’Imana, ikindi kandi umwana ni umugisha kandi burya ntabwo wamenya icyo azaba yakuze , ashobora kuba umuyobozi ukomeye ubwo urumva uvanyemo yanda waba wihemukiye cyane.”
Bakomeza bavuga ko kuba abakobwa cyangwa abagore bakwemererwa kujya bakuramo inda, byaba ari inzira yo gukuza ingeso y’ubusambanyi ndetse no guhonyora umuco nyarwanda.

Uwijuru Aimee Rozine

 1,255 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *