Kigali: Polisi yafashe abantu 8 bibye ibikoresho bitandukanye mu nzu z’abaturage

Kuwa gatatu tariki ya 25 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafatiye mu mukwabu yakoze abantu umunani bibye abaturage ibikoresho bitandukanye nyuma yo gupfumura amazu yabo, yaba ayo guturamo n’ay’ubucuruzi.

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ikaba itangaza ko ibikoresho aba bajura bibandagaho mu kwiba ari ibya elegitoronike.

Umuvugzi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ati:” Bane muri aba bajura bafatiwe mu kagari ka Ngara Umurenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo, aho bari bapfumuye inzu y’umuturage witwa Nyirabahinde Anastasie bibamo insakazamashusho imwe (Flat screen), Matora 3 zo kuryamaho, Ishyiga ryo gutekaho rya gazi (gas cooker), Radiyo, n’ibindi bikoresho byo mu nzu.”

Yavuze ko abafatiwe i Bumbogo ari: Habagusenga Donatien, Niyibaruta Patrick, Habimana Joseph n’undi wamenyekanye ku izina rya Tuyizere gusa.

SSP Hitayezu yakomeje avuga ati:”Undi wafatiwe muri uyu mukwabu ni uwitwa Hatangimana Emmanuel wafatiwe mu murenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge, nawe akaba yapfumuye iduka ricuruza Telefone rya Kwizera Liliane. Abandi batatu bafatiwe mu kagari ka Kivugiza Umurenge wa Nyamirambo, nyuma yo kwinjira mu nzu ya Nshimiyimana Claude bakibamo Dekoderi, Radiyo nini, n’ibyuma by’imiziki.”

Yavuze ko abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau-RIB).

SSP Hitayezu yavuze kandi ati:” Aba bose bafashwe kubera ko abaturage bamenye ibyiza byo kwicungira umutekano, ndetse n’imikorere myiza y’abakora irondo kuko bahaye inzego z’umutekano amakuru vuba bagahita bafatwa.”

Yavuze ko abaturage bakwiye gukomeza kurangwa n’imikorere nk’iyi, anabahamagarira gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugirango bigumye bifashe mu gutahura abanyabyaha nk’aba bataragera ku migambi yabo yo kurigisa ibikoresho nk’ibi baba bibye abaturage.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ubujura nk’ubu budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’ikibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 907 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *