Kizito Mihigo Imana ishobora kumusekera akagabanyirizwa igihano cyangwa akagirwa umwere.

Inkuru dukesha igihe.com ivuga ko  Umuhanzi Kizito Mihigo azaburana muri gicurasi uyu mwaka wa 2018, nyuma y’imyaka ine ari muri gereza.

Umuvugizi w’Inkiko , Mutabazi Harrison aganira n’iki kinyamakuru yavuze ko

urubanza ruteganyijwe tariki 14 Gicurasi 2018, aho ruzaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe.

 

 1,438 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *