KVCS yahindutse MISIC

Mu minsi ishize mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa MISIC Lt .Col (Ltd) David Mushabe yatangaje ko KVCS yahinduye izina ikaba isigaye yitwa MISIC, hagamije kwagura imikorere.
Lt .Col (Ltd) David Mushabe ati:”Turabamenyesha ko twinjiye mu bikorwa bizadufasha kwinjiza amafaranga aho tuzibanda muri bimwe bizatanga akazi ku bantu benshi kandi byibanda mu bikorwa biteza imbere igihugu harimo gupiganira amasoko atandukanye”.

Lt .Col (Ltd) David Mushabe( uwo wambaye ikote ry’umukara) P/net

Ibi bije nyuma y’aho MISIC, yahoze yitwa KVCS izaniye ikoranabuhanga rya e-parking . Nubwo ari uburyo bushyashya ngo bikaba ntacyahindutse ku biciro bisanzwe kuko ikinyabiziga cyishyura igiceri cy’ijana 100 frw ku isaha. Naho ku munsi bakishyura amafaranga 500frw, bakanarinda umutekano w’ibinyabiziga.

Lt .Col (Ltd) David ,yakomeje avuga ko, ubundi bibandaga muri Kigali ariko bagiye gushyiramo imbaraga mu kwagura amasoko bakajya gukora mu ntara aho bazibanda mu bikorwa by’ubwubatsi , ibirombe by’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Uko ikoranabunga ryo kwishyuza parikingi rikora
Ubu buryo bushya bwo kwishyuzamo bumaze amezi atanu bugeragezwa. Umuntu ashobora kwishyuriraho cyangwa akaba yakwishyura mu minsi irindwi yemererwa n’amategeko yifashishije ihererekanyamafaranga kuri telephone (Mobile Money) aho akanda *799# agakurikiza amabwiriza.
Iyo ushyizemo iyi mibare (*799#) usabwa gushyiramo purake y’ikinyabiziga cyawe ugahitamo uburyo wishyuramo. Ubu buryo bunaguha amakuru kuri serivisi utishyuye. Ikindi nuko ubu buryo bufasha abantu bibwe imodoka kuba bazibona byoreshye.

KVCS ni ishyirahamwe ry’Inkeragutabara rifite abakozi basaga 800 babihuguriwe rikaba rikorera ibikorwa byaryo mu Mujyi wa Kigali Kigali no hirya no hino mu ntara twavuga Muhanga, Musanze na Huye.
Uwitonze Captone

 

 2,493 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *