Rubavu: Umwe mu bayobozi arakekwaho kwiba Mudasobwa

Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu, Harerimana Blaise, ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kugira uruhare mu ibura rya mudasobwa enye zaburiwe irengero mu biro by’ishami akuriye.

Aya makuru akaba yemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karasira Innocent, akaba  avuga ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Harerimana Blaise yatawe muri yombi nijoro ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi; ni ugukekwa kuko mudasobwa zabuze mu biro akaba avuga ko yasize adafunze ibiro. Biracyari mu iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo zabuze.’’

Yakomeje avuga ko ubu habaye hafunzwe babiri aribo Harerimana Blaise na Niyonsaba Yvette bakoranaga mu biro bimwe ariko n’abandi bakaba bagikurikiranwa.

Si ubwa mbere iri shami rishinzwe igenamigambi  muri Aka Karere rigaragayemo kubura kwa mudasobwa, kuko mu mwaka wa 2016 hari izabuze.

biserukajeandamour@gmail.com

Sangiza abandi iyi nkuru ............................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *