Depite Ndikuryayo Straton witwaga ko areberera abaturage, yabaye bihemu abacuza utwabo.

Kubera ubuhemu bwe, ubutabera  bwamukaniye urumukwiye

Tariki ya  10/05/2018 , Urukiko rw’Ibanze  rwa Nyarugenge ruburanisha imanza z’ inshinja byaha mu rubanza  RP 00029/2017/TB/NYGE ,rwahanishije  NDIKURYAYO Straton igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2 ans) n’ihazabu ya 390.000.000 Frws ahwanye n’inshuro eshanu z’amafaranga ari kuri sheki aregwa yahaye umucuruzi witwa NTAZINDA Hussein.

Rwamutegetse , gusubiza NTAZINDA Hussein amafaranga angana n’umwenda remezo wa 78.000.000 Frws, indishyi mbonezamusaruro zayo zibariwe kuri 18% zingana na 9.360.000 Frws; akamuha indishyi z’akababaro zingana na 2.000.OOOFrws n’igihembo cya Avocat kingana na 1.000.000 Frws na 25.000 Frws y’ingwate y’igarama, yose hamwe akangana na 90.385,OOOFrws,

Duherereye Karumuna , urenze umugezi w'akagera werekeza Nyamata, Muhawe Ikaze

Rutegeka ko uwo  NDIKURYAYO Straton gutanga amagarama y’urubanza angana na 25.OOOFrws, atayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka, akazavanwa mubye ku ngufu za Leta.

Ese ubundi depite NDIKURYAYO Straton na  NTAZINDA bahuriye he , byagenze gute ?Nkuko tubisoma mu mikirize y’urubanza dufitiye kopi.Handitse ko  NTAZINDA Hussein yagurije NDIKURYAYO Straton amafaranga angana na 58.890.400Frws, ntiyayamwishyurira igihe, mu gukomeza kumwishyuza agera aho tariki ya 02/03/2016 amwishyura 58.890.400Frws akoresheje cheque ya Banki ya KCB itazigamiwe, mugihe yamuregaga muri CID mu rwego rwo kugirango adafungwa kandi harebwe iminsi amaranye iryo deni rya NTAZINDA Hussein  kuko ari umucuruzi usanzwe avunja amafaranga atangira n’umusoro; habayeho kubumvikanisha babara inyungu ya 18%  basanga NDIKURYAYO Straton agomba kumuha 78.000.000 Frws amuha sheke yayo arinayo aregwa n’ubushinjacyaha.

 

Mu kwisobanura  kwa Depite  NDIKURYAYO Straton,  yunganiwe na Me RUKANGIRA Emmanuel , yemera kuba ariwe watanze sheki itazigamiye ayiha Ntazinda Hussein ariko akavuga ko yari amafaranga yitwa aya banki  LAmbert ko mu busanzwe nta mafaranga angana gutyo yabona; ko amafaranga yemera ari 58.890.400Frws ngo nubwo nayo ari  banki Lambert .Depite Ndikuryayo n’umwunganira Rukangira Emmanuel ,abonye ikosa yakoze rimugonga aho gusobanura ibyo yabazwaga, ahubwo barasisibiranyije bazana mu rubanza abatarebwa n’ikibazo , bagamije kujijisha urukiko.Ariko kubera ubunararibonye  n’ubushishozi bw’urwo rukiko n’ubushinjacyaha ntibabihaye agaciro.

Bamwe mu bakurikiranye uru rubanza, bagatangaza ko biriya depite avuga ari amatakirangoyi.Ngo ni gute depite muzima avuga ko umuturage yamufatiranye n’ubukene kandi mu gihe yamuhaga amafaranga ye, yari depite kandi ahembwa hafi akayabo ka miriyoni esheshatu ( 6.000.000 fr) ku kwezi muri EALA, aho yamaze imyaka 10 yose.Bati, mwigeze mwumva umukene wubaka hotel koko!Ikindi ntabwo Ndikuryayo abuze ubwishyu, ahubwo ni ubugizi bwa nabi  no gutinza urubanza no kwanga kwishyura.Sitraton NDIKURYAYO, si umukene nkuko abivuga, kuko nta mukene uba mu nzu ya  etaji  ku Gisozi , ufite hotel kuri Muhazi ifite agaciro ka miriyoni Magana inani ( 800.000.000 frws), utunze imodoka BMW.

Umwunganizi we, Me Rukangira Emmanuel,  wabaye uwungirije  umushinjacyaha mukuru  wo ku rwego rw’igihugu , imyaka myinshi ntiyarakwiye gushyigikira icyaha cyo  gutanga sheki  itazigamiwe, azi ingaruka zayo.Yabaye umujyanama gito , byamutesheshe ubunyangamugayo yarasanganwe kuko yashyigikiye icyaha yajyaga afungira kera akiri umushinjacyaha.Birababaje kuba umuntu nka Rukangira Emmanuel uzi icyo  sheki itazigamiwe bivuze n’ibigize icyo cyaha , agashaka kuyihindurira inyito , avuganira uwayitanze  ko atariyo  kandi nyiri ubwite yiyemerera ko ari iye,ariwe wayisinye , akayitangira ubwe  azi neza ko nta mafaranga ari kuri konti ye , umunsi yayitangaga.

Mu kuburana , NTAZINDA Hussein,  yambuye , yasobanuriye urukiko ko, depite Straton NDAZINDA , yamwihanganiye kuva kera,kuko yabonye kumwishyura binaniranye aribwo yitabaje inzego zibishinzwe  ngo zimurenganure.Ahubwo akababazwa nuko aho kugirango amwishyure , yagiye avuga ko yahawe amafaranga ya banki Lambert kandi akamushora mu manza .

Tariki ya 02/03/2016 nibwo ,Ntazinda yahaye   NDIKURYAYO Straton  amafaranga 58.890.400Frws,  amubwiye  ko  afite ikibazo cyo  kurangiza Hotel  ye, iri   kuri Muhazi.Impamvu yihutiye kuyamuha  nuko. yari asanzwe azi ko ari umunyacyubahiro, bari basanganywe  amuvunjira  kuko yahembwaga mu madorari; cyane  ko  muri biriya bihugu byo  muri East African bahembwa mu madorali.Ntazinda  ati:”Kubera uko kumwubaha no kwanga kumuhakanira kandi ngeze kuri hotel ye, mbona ko mbonye umukiriya w’imena kandi w’umukire  bituma , jya gufata andi mafaranga ahandi kugirango nuzuze umubare Straton yashakaga.”

Ntazinda yakomeje avuga ko, abonye igihe bavuganye cyo kwishyura kirenze, nibwo yatangiye kumuhamagara  ariko Ndikuryayo akomeza kumurerega kugeza ubwo yamwishyuye sheki ya 58.890.400Frws, itazigamiye.Agiye kuyimuregesha muri CID barabarana yemera kumwungukira maze amuha sheki ya 78.000.000Frws; NTAZINDA Hussein nk’umuntu usanzwe ukora akazi ko gucuruza amafaranga kuko afite Bureaux de change ALFA, arabyemera.Ikibabaje nuko naya cheque, yiyandikiye ubwe   kandi yemera , nayo Ntazinda yagiye kuyibikuza  asanga itazigamiye. NTAZINDA Hussein  ahita agana ubutabera .asaba kwishyurwa umwenda remezo wa 78.000.000 Frws.

Kuba NDIKURYAYO Straton n,umwunganizi we Me Rukangira Emmanuel , bavuga  ko  yatanze sheik ifite No 4400038971-11, nka  Garantie.Ubu bwari uburyo  bw’amahugu no guhunga cheque itazigamiwe.Abajijwe niba mu gutanga iyo cheque hari agahato yashyizweho , avuga ko ntako ahubwo ko yayitanze nka garantie kuko yari yugarijwe n’ubukene .Namwe nimwumve uwo  muntu uvuga ko shekiyatanze yafatanyijwe n’ubukene .Nkuko byavuzwe  hejuru  Honorable Straton , si umukene.Ubundi umukene ko asaba imbabazi , agasaba igihe cyo kwishyura buhoro buhoro, arahangana, akabona amafaranga yo guha avoka , kuko ari umukene yagombye kunganirwa nk’utishoboye.

Kuri iyi ngingo  Ubushinjacyaha bushinja NDIKURYAYO Straton icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye ya 78.000.000Frws ,buvuga ko ibimenyetso bushingiraho ari uko Straton yemera kuba ariwe watanze sheki ngo nubwo avuga ko yayitanze nka Garantie, ko nanone mu ibazwa rye mu bugenzacyaha yarahakanye icyaha ariko yemera ko ariwe watanze iyo sheki itazigamiwe, ko kandi iyo sheki yatanzwe tariki ya 31/05/2017 Banki ya K CB igateraho kashe yemeza ko itazigamiwe. Na none Urukiko rushingiye ku ingingo ya 2, 3 n’iya 4 z’itegeko NO 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ziteganya ko, Ikimenyetso cyo mu rubanza ari uburyo bukoreshwa kugira ngo ukuri kw’ibyabaye kugaragare;kandi ko Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana…;ndeste urukiko ruca urubanza rwaregewe hakurikijwe ibimenyetso bihuje na kamere y’ikiburanwa; rusanga nta kimenyetso na kimwe NDIKURYAYO Straton agaragagariza urukiko gihamya ko amafaranga abereyemo NTAZINDA Hussein angana na 78.000.000Frws ari kuri sheki yamuhaye yagaragaye ko itazigamiwe ari aya   banki LAMBERT, kandi nta nikigaragaza ko iyo sheki yayimuhaye nka Garantie.

Kubijyanye n’ikirego cy’indishyi ndetse n’ iby’irangizarubanza ry’agateganyo ku mafaranga ari kuri sheki itazigamiwe.

NTAZINDA Hussein ahagarariwe na Me MBERA Ferdinand na Me SEBAGABO MBERA Patrick, basobanura ko NTAZINDA Hussein nk’umuntu usanzwe ukora akazi ko gucuruza amafaranga (umuvunjayi) yagize igihombo kinini gitewe na NDIKURYAYO Straton yahaye amafaranga ntiyayamugarurira, agera n’aho amushora mu manza; basaba ko urukiko rwategeka NDIKURYAYO Straton kwishyurwa umwenda remezo wa 78.000. OOOFrws n’ inyungu zayo zingana na 18% yemewe na BNR .

.Ubwo uyu munyacyubahiro yari mu rukiko, hari andi makuru yacicikanaga ko ashobora kuba ari bihemu ngo si Ntazinda gusa yubitseho urusyo ngo mu Ukuboza  2014 yambuye imodoka Gasasira Efrem, ubwo bari ARUSHA, kandi  amasezerano bagiranye arahari, kugeza nubu ntacyo aramuha, iyo bahuye aho kumwishyura , akamusekera gusa.

 

Ubu NDIKURYARO  Straton, aracyahanyanyaza mu Rukiko Rwisumbuye  ashakisha uko yahanagurwaho icyaha , yahamijwe mu rukiko rw’Ibanze no gucikana amafaranga ya NTAZINDA n’abandi.

Uwitonze Captone

250 total views, 2 views today

Sangiza abandi iyi nkuru ............................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *