Gisagara:Uruganda GABI , rufitiye akamaro abahinzi b’urutoki .

GABI (Gisagara Agro Business Industries Limited) ni uruganda  rw’abashoramari  ku bufatanye bwa leta .Rutunganya ibitoki rukabibyazamo inzoga nziza .Ruherereye  mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Gisagara .

Uru ruganda  rwenga urwagwa rwatanze umuti udasanzwe ku kibazo cy’abahinzi b’urutoki bataboneraga  isoko umusaruro beza.

Celestin Munyampundu, umucungamutungo w’uru ruganda ruzwi nka “Gisagara Agro business Industry” (GABI), avuga ko uru ruganda rwagiyeho muri gahunda yo kwegereza abaturage inzoga zifite ubuziranenge.

Celestin Munyampundu, umucungamutungo w’uru ruganda ruzwi nka “Gisagara Agro business Industry” (GABI)

 

Kuva kera bamwe mu bayobozi batandukanye mu Rwanda bakunze  kugaragaza ko inzoga  z’inkorano zikomoka ku bitoki  zivangwamo ibintu bifite ingaruka ku buzima bw’abanywa ibyo binyobwa.Akaba ari muri urwo rwego , uruganda GABI, rwakemuye iki kibazo.

Byumvikane ko bamwe mu baturage  batakinywa  inzoga zihabwaga  amazina atandukanye nka bareteta, cungumuntu ,  akayuki, umumanurajipo n’ayandi zengerwa hirya no hino mu gihugu.

Celestin Munyampundu, atangaza ko  uruganda  “Gisagara Agro business Industry” (GABI), rugura ibitoki by’abahinzi b’urutoki ku giciro cyiza , bakabibyazamo umusaruro w’ inzoga  zicuruzwa mu Turere twa Gisagara, Nyaruguru,Huye na Nyamagabe.Celestin akomeza avuga ko hari abatishimira imikorere yabo bagamije inyungu zabo.Bamwe muri abo ni abagikora inzoga z’inkorano rwihishwa.Noneho  , kugirango babone abakiriya  bakagenda bavuga ko , inzoga za GABI, zihenze.

Uruganda GABI, rufitiye akamaro abahinzi b’urutoki kuko rubagurira umusaruro wabo nkuko twabyanditse hejuru, abahakora biteje imbere , babona amafaranga atunze imiryango yabo.

Uwitonze Captone

 

203 total views, 1 views today

Sangiza abandi iyi nkuru ............................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *