ADEPR:Kaminuza FATEK igiye gushyira ahagaragara ibikorwa byayo yuzuza ibisabwa.

Bitunguranye , Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR.

Icyaje kuba amayobera,  mu gihe  muri DOVE-hotel  hari hateraniye abasenga, bategereje uwo muhango,  hinjiye  inzego za leta ziharika  icyo igikorwa cyo gusenga, zibasaba gusohoka bakajya mu zindi gahunda zidafitanye isano no gusenga.

Bamwe mu  banyeshuri 102 n’abari babaherekeje  bari bitabiriye uyu muhango banenze , umuyobozi  wa kaminuza FATEK , uburyo yitwaye muri iki gikorwa, cyane ko wabona ameze nka sibindeba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), Rev. Karuranga Ephraim, yatangaje ko , mu gihe bari biteguye kutanga impamyabumenyi babonye itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, ribasaba guhagarika  ibirori byo gutanga impamyabumenyi mu Ishami ryigisha Iyobokamana rya FATEK ry’Itorero ADEPR.

Rev. Karuranga Ephraim ati:”Tugiye  kumenyekanisha kaminuza yacu FATEK, twegere HEC idufashe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda.Ubwo byose nimara kushyirwa mu bikorwa , dutegure umuhango wo gutanga impamyabumenyi.’’

Kuva mu myaka 10 ishize kugeza ubu  kaminuza FATEK, iri ku rwego mpuzamahanga .Ikaba  ikomeje gushaka ubufatanye n’andi mashuri yigisha Tewolojiya , nka  Ndejje Univeristy yo mu gihugu cya Uganda.

Bivugwa ko FATEK ,  kuva 2017-2022 ifite  strategic plane yo gushyirmo andi mashami atandukanye mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.


Ngo  FATEK yaba  ifite gahunda bise capacity Building & Business center izajya itanga amahugurwa mu bijyanye no kwihangira imirimo n’ibindi .

Kaminuza ya FATEK, ikaba  imaze iminsi ifunguye  icyiciro cya gatatu mu birebana n’inyigisho za tewolojiya n’ubuyobozi (Master’s degree in Theology and Leadership), kugira ngo abayobozi  bakuriye amatorero hirya no hino mu gihugu, bakarishye  ubumenyi mu bijyanye n’iyibokamana. .

Ibi biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa  ibijyanye n’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere y’amadini n’amatorero  ya gikirisitu mu Rwanda.

Muri iri tegeko harimo ingingo ivuga ko abayobozi b’amadini n’abigisha bo mu madini yo mu Rwanda bagomba kuba bafite impamyabumyi za kaminuza muri tewolojiya kugira ngo bakore uwo murimo bafite ubumenyi buhagije.

Uwitonze Captone

 1,263 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *