Kacyiru: Abanyamakuru bakanguriwe kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga

Ibi biganiro biba buri gihembwe bihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru hagamijwe kunoza imikoranire myiza n’ubunyamwuga. Kuri iyi nshuro byateguwe kubufatanye na RNP, RIB, RMC, LAF (Legal aid Forum) na Never Again.

Ibi biganiro byabereye nk’uko bisanzwe ku kicaro gikuru cya Polisi Kacyiru, kuri uyu wa 22 Werurwe 2019.

Byitabiriwe na Minisiteri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye, ubuyobozi bwa RNP, RIB,CNLG na RMC  aba bose bakaba bakanguriye abanyamakuru kwirinda gutangaza  inkuru z’ibihuha.

Minisitiri Busingye yabwiye abanyamakuru ko miliyoni 12 z’abaturarwanda zibakurikira ibyo bavuga byose mu gihe batanze amakuru y’ibihuha agera kure cyane, niyo mpamvu basabwa gukora inkuru zifite icyo zibamariye, birinda izakurura ibihuha nkuko harimo ibinyamakuru bimwe na bimwe byagiye bibigaragaraho.

Ministeri Busingye akomeza avuga ko abanyamakuru benshi bagaragara nk’urubyiruko akabasaba gukoresha ubuto bwabo mukugeza ku baturarwanda ibibafitiye akamaro birinda ibihuha.

Yagize ati :” Nk’urubyiruko indoto zanyu zakagombye guhora zitekereza guharanira kugira igihugu kizira amacakubiri; kizira ibiyobyabwenge, ruswa, ibihuha n’ibindi, mbese aho umuturarwanda wese yishyira akizana. “ 

Ministeri Busingye yavuze kandi ko umuntu ukora ibyaha niyo yakoresha imbaraga zingana gute atazigera atsinda ngo agere kucyo yifuza.

Aati:” Abanyamakuru muri benshi mushobora kurwanya umunyabyaha uwari we wese mukoresheje kamera, ikaramu n’imashini zanyu. Ibi bishatse kuvuga ko niwandika inkuru yawe wigisha abantu kureka ibyaha ubwo uzaba utanze umusanzu wo kubirwanya.”

Yongeyeho ko itangazamakuru rishobora guhindura byinshi rikanica byinshi nk’uko byagaragaye mu bitangazamakuru no ku maradiyo mu 1994, aho itangazamakuru ryakoreshejwe nabi mu kubiba urwango mu banyarwanda bikabyara jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ministeri Busingye yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko tugiye kujya mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 akabasaba gukoresha umwuga wabo w’itangazamakuru batangaza inkuru zubaka umuryango nyarwanda.

Umuyobozi wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène yasobanuriye abanyamakuru uko bagomba kwitwara mu bihe byo kwibuka, ababwira ko ibihe byo kwibuka bitazababuza gukora ariko akabakangurira kumva ko igikorwa cyo kwibuka ari icyabo.

Dr. Bizimana yakomeje avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 87% kubera imiyoborere myiza kandi n’imyumvire y’abaturage ikaba yarahindutse.

Agasaba abanyamakuru kurangwa n’ibikorwa byiza birinda kwangiza umwuga wabo nkuko abanyamakuru bo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bawangije.

Nyuma y’iyi nama abanyamakuru biyemeje gufatanya mugukuraho icyasha cyashyizwe ku itangazamakuru n’abarikoresheje nabi mu guhembera no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

www.gasabo.net

 1,327 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *