Nyagatare:Babayeho m’ubuzima bushaririye nyuma yo guterwa inda baki ri bato

Mu buzima bushaririye bwo kutagira ibyo kurya, kutagira ibyo kwambara ndetse no kutagira umurimo bakora ubinjiriza ifaranga,babazwa nub’ubuzima budashimishije  babayemo bubatera guta ikizere cy’ejo hazaza .Bamwe muri abo bana bavuga ko ubuzima  babayemo  butabanejeje cyane ko akenshi usanga bigoye kubona ubushobozi bwo kwita kubo babyaye bitewe nuko nabo bari bagikenewe kwitabwaho, ndetse ko nababa babateye inda usanga bakunze kubihakana bityo ntibagire icyo babafasha mu kurera umwana

Ingabire savronia utuye mu murenge wa Rutunda mu kagari ka Nyamikamba yagize ati”nkubu njyewe narabyaye nuko mpita njya kuba kwa nyogokuru kuberako mama wanjye atabaye mu buzima bwiza kandi uwanteye inda nta kintu ajya amfasha no kubona imyambaro yanjye niy’umwana wanjye ntibinyorohera”.

 Ingabire, komeza avuga ko  ababazwa cyane no kubona bagenzi be bangana bajya kw’ishuri akumva ababaye bityo nawe agatekereza ko ibi byamubayeho byabangamiye ubuzima bwe.

Mukarukundo clementine  utuye mu murenge wa Rukomo  mu kagari ka Rurenge we avugako nubwo yabyaye ari muto akabyarira iwabo usanga ubuzima buba butoroshye yagize ati”nabyaye mfite 16 uwanteye inda sinamenye aho yagiye none kubaho birangoye cyane. kuberako n’iwacu dufite abana benshi bigatuma imibereho iba mibi”

Gusa kuruhande rw’ubuyobozi buvugako aba bana babanje kujya babafasha mu rwego rwo kurinda imikurire mibi y’aba bana  ndetse no kurinda ubuzima bubi banyina.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka  karere madame Murekatete Juliette  yagize ati”twatangiye dufasha bene aba bana tukabaha ibihumbi ijana kugira ngo barebe icyo bakora bibafashe kwiteza imbere kandi ko igihugu kibakeneye ho imbaraga zabo, bityo abana babo nibakura bo bongere basubire ku ishuri  gusa twaje kubihagarika tubona ko ari kubatiza umurindi bitewe nuko bose batekerezagako nibabyara akarere kazabaha amafaranga”

Ubuyobozi bwa ka karere buvugako buhangayikishijwe cyane niki kibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato doreko ari kimwe mubibazo bibakomereye aho mu mwaka wa 2017 bari bafite abana 1400 batewe inda naho muri2018 bari 1200 ubu uyu turimo  wa 2019 mumezi abiri ashize hakaba hamaze kugaragara 214 baka batewe  ubwoba nuyu muvuduko udasanzwe ko bashobora kuzaba benshi cyane .

Uwijuru Aimee Rosine

 1,394 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *