Rwamagana:Bafite ikizere cy’uko igwingira ry’abana rizava ku kigereranyo cya25% rikagabanuka.

Mubukangurambaga bakoze mu kwigisha ababyeyi gutandukanya igwingira ry’abana ndetse n’imirire mibi ubuyobozi bwa karere bubonako hari umusaruro bizatanga ku buryo igwingira ry’abana rizagabanuka.

Binyuze mubukangurambaga n’ubwo bigoye gusobanurira abaturage gutandukanya imirire mibi kubana ndetse n’igwingira twasobanuriye ababyeyi uko barinda abana igwingira kuva umwana agisamwa nuko yakomeza ku mufasha na nyuma yo kuvuka

Bamwe mu babyeyi batuye muri aka karere bavuga ko igwigira ry’abana ritakihagaragara cyane bitewe nuko bakangurirwa kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa na nyuma yo kuvuka bagakomeza ku mwitaho bakamushakira indyo yuzuye bityo bigatuma umwana akura neza .

Mukarukundo Francine  umubyeyi utuye mu murenge wa Muhazi akagari ka Kabare mu mudugudu wa bwiza yagize ati”ubundi abayobozi batubwira ko umwana agwingira akiri munda  yavuka ntahabwe imbuto  cyangwa ngo ahabwe ibifite intungamubiri bihagije akenshi usanga umwana ashobora gukura nabi bikamuviramo no ku gwingira ariko ibi byaterwaga nuko hari bamwe babyaraga indahekana ntibabashe kubitaho bityo rero tukaba dushyira mu bikorwa inama tuba twahawe ku girango turinde abana bacu.”

Ku ruhande rwa bamwe mu  babyeyi bo mu murenge wa Gishari  bo bavuga ko ntagwingira rikihagaragara dore ko inama bahawe n’ubuyobozi zabagiriye akamaro bityo ngo abana babo ubu bakaba bameze neza.

Mukabutare Jane atuye mu murenge wa Gishari mu kagari ka Ruhunda umudugudu wa Nyagakombe yagize ati “njye mbona  aho ntuye ntabana bagwingiye bahari kuberako ubu twamenye kwiyitaho mu gihe twasamye ndetse no gutegurira abana bacu indyo yuzuye mu gihe bavutse “

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari Rushimisha Marc nawe avugako ntagwingira rihagararagara bitewe nuko bakoze ubukangurambaga.yagize ati”twakoze ubukangurambaga mu baturage dufatanya nabajyanama bubuzima n’ibigonderabuzima tubakangurira kwita k’ubuzima bw’umwana kuva agisamwa tubashishikariza no kubategurira amafunguro akungahaye kuntunga mubiri ibyo byaradufashije cyane ”

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza  muri aka karere madame  Umutoni Jeanne yagize ati”nanjye ntarajya muri aka kazi sinarinzi gutandukanya ku gwingira n’imirire mibi buriya n’ibintu bitandukanya  kugwingira biragoye kugirango ubikosore ariko imirire mibi biroroshye kubikosora  birashoboka umwana ashobora kugwingira akiri munda bityo twakanguriye ababyeyi kwipimisha byibura inshuro enye bakajya banafata ibinini bikungahaye kubutare bakarya indyo yuzuye ndetse bakabyarira kwa muganga bakanonsa neza barangiza bakagaburira abana neza “

Akomeza agira ati” akarere kari ku kigereranyo cya25% kw’igwingira ry’abana byibura umwana umwe muri bane abafite igwingira igihugu cyacu kiri kuri 38% urumvako turi muturere tugerageza  bityo tukaba turi murugamba rwo gukuraho nuwo umwe.”

Akarere  ka Rwamagana ni kamwe mu turere turindwi tugize intara y’iburasirazuba ka kaba kamaze kuza ku mwanya wa mbere inshuro ebyiri zikurikiranye mu kwesa  imihigo y’uturere dore ko mu mwaka wa 2017 kaje kwisonga ndetse no mu mwaka wa 2018 nabwo gahiga utundi.

Uwijuru Aimee Rosine

 1,278 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *