MUHANGA: Alphonsine MUKANKUSI n’umuhungu we NTAMABYARIRO Jean Damour, bavugwaho kugira ijambo kurusha abandi banyamuryango muri koperative IABM.

Ku itariki ya 22/06/2022 hateranye inama rusange ya koperative Iterambere ry’Abahinzi_ Borozi ba Makera “IABM”, batora inzego nshya za koperative. IABM ni koperative ikora imirimo y’ubuhinzi bufite intego yo gutubura imbuto y’ibigori; Ibishimbo na Soya, iyi koperative kandi ifite uruganda rukora ifu ya Kawunga “Ishema rya Makera”, yahawe ubuzima gatozi kuva 29/04/2009 buvugururwa 19/06/2019 ku cyemezo nomero 0407/2019, yahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda “RCA”; Ikorera imirimo yayo mu ntara y’Amajyepfo; Akarere ka Muhanga, ikaba ifite icyicaro mu murenge wa Nyamabuye.

Ikagira abanyamuryango 1654; Imari_ shingiro ya miriyoni magana 600 ndetse ifite n’ibindi bikorwa bitari ubuhinzi “Ubucuruzi” buyinjiriza amafaranga kuko yashoye imigabane 51% mu kigo “Campany SIABM Ltd”, iyi ni Sosiyeti icuruza imbuto z’indobanure “Ibigori; Ibishyimbo na Soya”.

 

Mu nkuru irambuye turavuga ku miyoborere ya Koperative IABM iyobowe na MUKANKUSI Alphonsine ndetse n’ikigo “SIABM Ltd” kiyobowe n’umuhungu we NTAMABYARIRO Jean Damour, ibi bigo byombi bifite aho bihuriye kandi biyobowe n’abafitanye isano ya hafi y’amaraso “Umwana na Nyina”; Ntibikwiye mu ihame ry’imiyoborere myiza ndetse ntibyumvikana neza ko Koperative n’ibikorwa byayo byayoborwa n’AKAZU “Umwana na Nyina”. Hagomba kubaho umuco mboneza_ bupfura, bityo nka MUKANKUSI Alphonsine ntiyakagombye kongera

kwiyamamaza kuko yayoboye koperative IABM igihe kirekire “mandat2” kandi ayigeza kuri byinshi, asimburwa n’umuhungu we NTAMABYARIRO waruyiyoboye muri iyi mandat none bigezaho Jean Damour yongeye kubererekera Nyina ngo yongere ayobore IABM bwa gatatu. Ibi bigombe byumvikane neza ko nta muntu cyangwa abantu bagomba kugaragara ko aribo kamara mu bantu bagera 1654, ntabwo habuzemo umuyobozi basimbuza umwana na nyina bamaze igihe bayobora.

Uku kwikubira ubuyobozi byatangiye gutera umwuka mubi mubanyamuryango ba IABM aho babonamo MUKANKUSI n’umuhungu we NTAMABYARIRO ubwibone bwo kumva ko abandi ntacyo bashoboye; Ibi kandi byafatwa ko umwana na nyina bashaka kwigarurira umutungo wa koperative I.A.B.M na S.I.A.B.M Ltd ngo ibi bigo babicunge nk’umutungo wabo bwite nk’umuryango.

Ikinyamakuru gasabo.net cyakomeje kuganira n’abahinzi bo muri koperative IABM, umwe mu bahinzi agitangariza ko MUKANKUSI n’Umuhungu we NTAMABYARIRO Jean Damour bifashishije igihe bamaze muri koperative bitoresha m’uburyo bw’amayeri menshi “robbing”. Ibi rero akaba atari ibintu byiza nk’uko Vice_ Mayor ushinzwe ubukungu yahageze agatanga inama ko bakora amatora mu buryo bwiza birinda icyaricyo cyose cyatuma bigaragara nko kwikubira ubuyobozi kuko birashoboka ko yari yamenye amakuru ko Alphonsine n’umuhungu we Jean Damour barigabanya ububasha mu nyungu zabo bwite, ibintu biteye impungenge kuri koperative ifite umutungo ungana kuriya igizwe n’ibikoresho; Inyubako;Imiigabane y’abanyamuryango cyangwa imisanzu ndetse n’imigabane ya 51% bashoye muri SIABM Ltd.

Twagerageje kuvugisha MUKANKUSI kuri telefoni ye igendanwa ntitwamubona, umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa atubwira ko MUKANKUSI Alphonsine ari umukecuru w’amayeri menshi, ati: “Ndamuzi kandi nawe azi neza ko ashobora kubazwa ukuntu we n’umuhungu we bifatiye abantu. Koperative n’umutungo wayo bakabishira mu biganza byabo, niyo mpamvu akuraho téléphone ngo bibanze byibagirane”; Umuhungu we kuri téléphone ye igendanwa twaramuvugishije atubwira inabi, ibintu bigayitse k’umuntu w’umuyobozi kandi ushaka gukomeza kuyobora abantu.

Ikigaragara iyi koperative iyobowe m’uburyo bw’igitugu. Ikindi twatangarijwe kuri NTAMABYARIRO Jean Damour yigeze guhombya koperative ibihumbi 200,000frs, ntatwamenya niba yarayishuye kuko nyina niwe wari umuyobozi wa IABM; Icyo gihe NTAMABYARIRO yari umukozi ushinzwe ishami rikora imigina y’ibihumyo muri koperative IABM. Kuba yarateje IABM igihombo nabyo ni inenge imubuza kuyobora koperative IABM cyangwa SIABM Ltd kuko yigeze guhombya umutungo w’abanyamuryango.

KOPERATIVE NK’UMUSEMBURO W’ITERAMBERE RY’IGIHUGU.

Nk’uko byasobonuwe koperative I.A.B.M yibarutse S.I.A.B.M “Sosiyete y’Iterambere ry’Abahinzi Borozi ba Makera”, iyi ni Sosiyete y’ubucuruzi bw’imbuto zindobanure ndetse yubatse n’uruganda rukora kawunda bahaye izina rya “ISHEMA rya MAKERA”; Kugira ngo bakomeze kwiyongerera ingufu bagurishije imigabane kubandi bashora_ mari gusa imigabane myinshi ba iyabo 51%, inyungu zikomoka kuri iyo migabane zishikirizwa koperative ariko abanyamuryango bakomeje kugira impungenge ku micungire y’umutungo wabo kuko mu gihe cy’icyorezo cya Covid_19 ushobora kuba waracunzwe nabi, ntibyari byemewe ko inama rusange ziterana akaba ari nayo mpamvu MUKANKUSI Alphonsine n’umuhungu we bashaka gukomeza gutsimbarara k’ubuyobozi, ibintu biteje urwikekwe muri bamwe mu banyamuryango basaba ko haba ubugenzuzi byaba ngombwa n’amatora agasubirwamo. Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho udusha kubivugwa kuri NTAMABYARIRO Jean Damour na nyina umubyara MUKANKUSI Alphonsine biyemeje kuyobora koperative ubuzira herezo.

 

Twavuganye n’umuyobozi uhagarariye amakoperative ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo adutangariza ko Itegeko ribuza ko abantu bahuriye ku isano ya hafi y’amaraso  bifatira ubuyobozi bwose bwa koperative, bityo ko niba ari uko bimeze bazegera abo bantu “Umwana na Nyina” bakagirwa inama; Mu kiganiro twagiranye n’uyu muyobozi cyatumye twumva twatanga inama ko mu bihe by’iterana ry’inteko rusange, aho bishoboka ko mu makoperative hashobora kuba amatora y’inzego za koperative ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative “RCA”, iki kigo cyakagombye kujya kizenguruka mu makoperative kugira ngo hasuzumwe ko amatora yubahirije umuco n’amategeko, aho bishoboka hagakorwa n’ubugenzuzi bw’umutungo kuko aba ari igihe cyiza cyo kureba niba nta makosa yakozwe cyangwa ashobora guhishwa n’inzego zicyuye igihe nk’uko bikunze kugaragara mu makoperative amwe.

 

Ikinyamakuru gasabo.net kirasoza gitanga inama muri iriya koperative ngo MUKANKUSI arekure uriya mwanya yabayemo igihe kirekire “mandat2”, umwanya yasimbuweho n’umuhungu we NTAMABYARIRO Jean Damour; Ikindi komite Ngenzuzi ikore akazi kayo kuko kenshi na kenshi abanga kurekura ubuyobozi baba bagira ngo bahishe amakosa yabo, ikinyamakuru cyanyu kandi kikaba gishimira abanyamuryango bagira ubushake bwo kumva ko koko koperative yabo ari umuyoboro wabo mwiza wo kwishyira hamwe ngo biteze imbere n’Igihugu muri rusange; ubundi Inzego z’ibanze zirusheho kwegera abanyamuryango mu makoperative babigisha kandi babasobanurira Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda mu rwego rwo kubafasha ngo amakosa akorwa n’abayobora amakoperative agabanuke.

 

MANIRAGUHA Ladislas, umwanditsi mu kinyamakuru gasabo.net

 272 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *