BURERA: BYIGERO J.Damascène, umukuru w’umudugudu wa REMERA; Akagari ka NYANGWE; Umurenge wa GAHUNGA akurikiranywe mu bushinja_ cyaha “Icyaha cyo kuvogera urugo rw’umuturage”. Ashyira abagabo ku irondo agasigara ateza umutekano mucye mungo zabo.

REMERA ni umudugudu utuwe n’abaturage 663; Ingo156, mu ijoro ry’itariki ya 03/07/2022 rishyira 04/07/2022 ku munsi hizihizwaga ku nshuro ya 28 ukwibohoora nyakuri kw’abanyarwanda, umukuru w’umudugudu wa REMERA Bwana BYIGERO Jean Damascène yagiye mu rugo kwa MWUNGUTSE Étienne akomangira umudamu we UWAMAHORO Denyse ngo nakingure bavugane; Denyse yanze gukingura ari nako avuga atera hejuru ko atari bumukingurire mu ijoro dore ko byari bigeze mu ma saa yine z’ijoro “22h00”, Étienne wari uvuye gupima inzoga asanga BYIGERO iwe agiharamba urugi ngo “Denyse kingura”. Barafatana.

Étienne ni inkeragutabara yafatanyaga na BYIGERO kugenzura ko amarondo akorwa neza mu mudugudu wabo, birababaje rero kuba yaramuciye inyuma akajya guteza umutekano muke iwe. BYIGERO yaramucitse ariruka ariko aho bafataniye mudugudu ahata téléphone irimo sim card y’umudugudu bita “Code”. Bwarakeye mu biganiro byo kwizihiza umunsi wo kwibohoora  hagati mu nteko y’abaturage, hari Ubuyobozi bw’umurenge wa GAHUNGA; Inzego z’umutekano “Ingabo; Police na DASSO”; Étienne azamura ikibazo ko mudugudu REMERA yaraye  amuvogerereye urugo ko kandi yahataye code, abaraho barumiwe bagwa mu kantu.  Umunyamabanga Nshingwabikora ategeka Gitifu w’Akagari ka NYANGWE uwo mudugudu ubarizwamo kujya mu kibazo kandi akagikorera raporo ndetse anategeka ko hagati aho terefone y’umudugudu “code”, yaba ihawe HABANABAKIZE ushyinzwe umutekano muri uwo mudugudu wa REMERA.

Ku itariki ya 07/07/2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka NYANGWE Bwana MUNYEGAJU Déogratias yagiye mu mudugudu wa REMERA nk’uko Gitifu w’umurenge yabimutegetse, atumiza inteko y’abaturage ikibazo bakijyamo hafatwa umwanzuro ko mudugudu ahagaritswe by’agateganyo kugera igihe ikibazo kizakemukira dore ko mudugudu yireguraga avuga ko yaragiye gukemura amakimbirane ahora mu rugo rwa Étienne na Denyse. Uwo muryango uhakana ko nta makimbirane ufitanye kandi n’abaturanyi barabyemeza  ndetse no muri ako kagari nta raporo ko uwo muryango uri mungo zirangwamo amakimbirane.

Ikinyamakuru gasabo.net cyegereye umuryango wa Étienne na Denyse ndetse kiganira na bamwe mu baturanyi n’ubuyobozi bw’Akagari ka NYANGWE, mu isesengura ry’inkuru twasanze ibivugwa kuri  BYIGERO ko avogera ingo z’abaturage ayobora aribyo kuko amakimbirane ntiyari gukemurwa saa yine z’ijoro umugabo adahari. Ikindi twabonye ni uko mudugudu adakunzwe n’abaturage n’ubwo yarabayoboye mandat ya gatatu, umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko muri iyi mandat atari gutorwa ahubwo yashyizweho na Bwana NIRINGIYIMANA J. Damascène wari Gitifu w’umurenge wa Gahunga ubu usigaye ayobora Umurenge wa KINYABABA. Uyu Gitifu yahembye BYIGERO kongera kuyobora umudugudu wa REMERA kubera ko yakoze neza mu gihe cya Covid_19;  BYIGERO ngo yahanishaga atababariye abajyaga ahantu hihishe gusoma agacupa “Ubwone”, ibintu bitari byemewe. Umuturage yareruye ati “baramutugabije”, ntitumushaka araturembeje naveho dutore undi twifuza.

Umudugudu wa REMERA ni umudugudu utuwe n’abantu b’umuryango umwe,  Abacyaba b’Abarashi bo kwa RUKARA rwa BISHINGWE wishe umuzungu akitwa “Intahana_ batatu”; Umugabo uzwiho ubutwari,  RUKARA yanze agahato k’abazungu yivugana umupadiri w’umuzungu witwaga RUPIYASI amutsinda kuri Nyabyungo, bapfuye kwivanga mu bibazo by’umuryango bitamureba;  Ubu aho Padiri RUPIYASI yaguye hubatse Kiriziya Gaturika izwi ku izina rya Paroisse ya GAHUNGA n’umusaraba nk’ikirango cy’amaraso ya Rupiyasi. Abo buzukuru ba RUKARA rwa Bishingwe bakomeje badutangariza ko badashaka kuyoborwa na BYIGERO J. Damascène ubapanga irondo akarara azenguruka ingo zabo ndetse ko agomba gukurikiranwa mu butabera kandi ko abayobora nabi, ashyira imbere inyungu ze bwite.

Bamushinja kandi kwigwizaho n’umuryango we, cyane kunyereza imfashanyo: Yagurishije amabati30 ya NYIRABUNANI Vanis, ayagurisha MANISHIMWE mwene SEZIBERA; Yasenye inzu ya NYIRABAMBARI witabye Imana, ayikuraho amabati 30; Inzugi2 n’amadirisha4, ahaho NTAWERANARYO amabati14 ibindi arigurishiriza; NTAMAGEZO J.Bosco yahawe amabati20, amwubakira akazu gato k’amabati14 andi arayigurishiriza; 2. Yariye amafaranga y’ubudehe bw’abaturage ibihumbi 200,9000frs yari agenewe kubaka ivomo, ubu nta vomo_ rusange riri mu mudugudu wa REMERA; 3. Give direct itangwa mu buryo butaribwo: Yayihesheje umugore we nawe arayafata; Give direct ihabwa musanzire we NTIBARIKURE Cyprien ndetse hari na Téléphone yahawe mushiki we wanahawe irerero ry’inshuke iwe ritahakwiriye; Umugore we ni umu Para sociale kandi ntazi gusoma no kwandika; Muri gahunda ya Gir’inka n’ubudehe afata ibyemezo wenyine kandi hari komite zibishinzwe zatowe yafatanya nazo ibintu bigakorwa mu muco, bityo ibi byose yariye  yategekwa kubisubiza mu rwego rwo gukumira IHEZANDONKE.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka NYANGWE, yatangarije ikinyamakuru gasabo.net ko bigaragaye ko mudugudu atabeshyerwa yakurwaho abaturage bagashyiraho undi, aho yagize ati: “Yahagaritswe by’agateganyo bibaye ngombwa yavanwaho, uyu kandi  ni umwanya mwiza wo kugira ngo abaturage batekereze neza k’uwo babona ubabereye kuko amatora nayo arahenze; Umwanya atwara bakabaye bakora indi mirimo kuko nta n’gihe cyari gishize amatora abaye. Amatora aramutse anabayeho yazategurwa mu gihe cy’umuganda w’ukwezi, bityo ni uburenganzira bw’abaturage gushyiraho no gukuraho umuyobozi igihe babona ababangamiye cyangwa atabageza kubyo yabasezeranije”, arongera ati: “Birababaje kandi!”.

AMATEKA ATWIGISHA IKI KU MIYOBORERE MYIZA YARANGWAGA MU GIHUGU CYACU?

Ukwezi kwa karindwi ni ukwezi ngaruka_ mwaka, gufatwa nk’ukwezi ko kwibohoora. Uku kwezi kugarukwaho mu mateka y’u Rwanda, ku ya 01/07 umunsi ngaruka_ mwaka twizihizaho Ubwigenge bw’Igihugu cy’u Rwanda; Tariki ya 04/07, umunsi ngaruka_ mwaka twizihizaho Ukwibohoora nyakuri kw’abanyarwanda. Kwibohoora humvikana imiyoborere myiza, mu mvugo nziza umuyobozi ni umugaragu wabo ayobora nk’uko n’Ijambo ry’Imana ribivuga “Matayo 20:26_28”. Mu gihe cy’ubukoroni abaturage bari abacakara b’abayobozi; Abakoroni bateranya abanyarwanda kugeza no mu gihe cy’ubutegetsi bw’akazu; Igitugu n’irondabwoko, ibintu byagejeje u Rwanda kuri génocide yakorewe abatutsi 1994. Ubutegetsi bubi bwari bukandamije abanyarwanda ariko intwari ntizasinziraga ngo zirubohoore: Twabonye ubwigenge nyakuri kandi bwaharaniwe kuva kera; Kwibohoora byarakunze n’igihugu gitera imbere.  Kwibohoora ni urugamba rutarangira dukwiriye kuzirikana ibyo twanyuzemo mu kwezi turangije, bityo n’ibindi bihe dukomeze urugamba rwo kwiteza_ imbere nk’ubwigenge no Kwibohoora by’ukuri.

Ubutegetsi abanyarwanda bakeneye ni ubuha amahirwe umuturage “Opportunités”; Ubutegetsi bwirinda icyar’icyo cyose cyahutaza umuturage cyangwa kimukandamiza ndetse no kumutoteza “Menacées”, bityo hakimakazwa ihame ry’imiyoborere myiza nk’uko byari biri mbere y’umwaduko w’abazungu;  Abanyarwanda babanaga neza; Bubahana kandi basangiye ibyiza by’igihugu cyabo, maze mu budasa bw’imico yabo y’ubunyangamugayo; Imico itandukanye cyane  n’iy’abanyamahanga, uwananiranaga agacibwa mu muryango_ nyarwanda akangara.

Umwami Rudahigwa yakuyeho ubuhake bwari bufite intwaro y’ingoyi n’ikiboko, aho umutware yanyagaga kandi akagabira uwo ashatse. RUDAHIGWA yabikuyeho abanyarwanda barishima umugaragu agabana na sebuja, abazungu babonye ko umwana w’umutindi agiye kunywa amata birabababaza umwami baramuhitana; Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul KAGAME yazanye imiyoborere myiza ati “Mwitorere abayobozi bababereye”, iterambere ni ryose kandi igihe n’iki ngo umuturage ahitemo ikimubereye maze muri bwa budasa bwacu hakorwe amategeko ahana by’ihanukiriye uwariwe wese usenya cyangwa ushaka gusubiza inyuma ibyagezweho. Abanyarwanda kandi tugomba kurangwa n’ubutwari nk’umurage w’abakurambere.

Ikinyamakuru gasabo.net kiragaruka ku byavuzwe na Apôtre MUTABAZI mu cyifuzo cye nk’uko yabyanditse mu ibaruwa ye No MK/RL/003 yo kuwa 23 Gicurasi 2022, asaba inteko y’abadepite imitwe yombi agira ati: Nimudutorere itegeko rivuga “Abanyarwanda bijyanye n’umuco wacu wo kugaba no kunyaga, twemeranijweho ko uzarya ruswa cyangwa akanyereza umutungo wa rubanda azahanishwa kunyagwa asigarana imyenda yambaye gusa, kandi ntiyemerewe guhabwa impano iyo ariyo yose keretse imfashanyo zigenewe abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe”. Twese dutegereje n’amatsiko menshi igisubizo azahabwa n’abo bayobozi.

Umuyobozi uzarya iby’umuturage azabirutswa, bityo nta muyobozi wazongera gutatira igihango yahanye n’abanyarwanda abangamira gahunda zigamije kuzamura umuturage yikubira; Arya ruswa ndetse anyereza ibya rubanda. Ubutaha tuzabagezaho inkuru y’umwarimu wigishaga mu kigo kimwe cy’amashuri cya(), akaba no muri Njyanama y’Akarere  wirukanwe ku kazi burundu azira kutumvikana n’umuntu ufite amaboko mu bayobozi, bapfaga ko mwarimu yatanze amakuru muri Njyanama y’Akarere k’umutungo wa Leta wanyerejwe ukagaruzwa; Uwo mutungo wari warigaruriwe n’uwo munyamaboko, ubu mwarimu nta kazi agira ni umushomeri hejuru ya munyangire na munyumvishirize. Kwibohoora ntabwo ari slogan n’ibimenyetso bikoreshwa n’abayobozi, bateera ikinya umuturage bazi neza ko bamuhemukira. Kwibohoora ni iterambere!

Turashyimira byimazeyo Gitifu w’Akagari ka NYANGWE, Bwana MUNYEGAJU Déogratias wagerageje gukemura ikibazo cyari cyavutse mu mudugudu wa REMERA nk’uko yari yabitegetswe n’urwego rumukuriye; Ntitwabura kubabwira ko mu mikorere n’imikoranire myiza irangwa no kumvira no kubahana kw’inzego aribyo bifasha kugera ku miyoborere myiza, turanenga abayobozi bapfukirana umuturage ikibazo yakigeza ku rwego rubakuriye bakamwishiramo bamuteza izindi nzego bamuhimbira n’ibyaha ngo bamwumvishe; Mudugudu wa REMERA agomba kuvaho kuko mu ijoro rishyira umunsi twizihizaho kwibohoora nyakuri kw’abanyarwanda yapfobeje igikorwa intwari zakoze araza abaturage ku nkeke, aho we yishakiraga kurara cyangwa gusenya urugo rw’umuvandimwe we akaba n’umuturage ayobora; Twababwiye kandi ko intwari zitigeze zigoheka ngo ubwigenge no kwibohoora bigerweho, bityo ni ubugwari butakwihanganirwa kuko binyuranye n’indanga_ gaciro z’umuyobozi mwiza uhoza u Rwanda ku mutima. Twabajije mudugudu kubimuvugwaho: Icyaha cyo kuvogera urugo rwa Etienne mudugudu BYIGERO yabiduhakaniye yivuye inyuma ariko ubugenza_ cyaha bwakimukurikiranyeho ubu dosiye iri mu bushinja_ cyaha, naho yagirwa umwere nta cyizere sosiyete yamugirira kubera n’ubundi avugwaho kunyereza ibyahabwaga abaturage ayobora.

Dusoza inkuru, turakangurira abasomyi b’ikinyamakuru kumva neza inkuru bashishikarira kwanga ikibi no kukirwanya; Turasaba kandi dutanga inama ku nzego z’ibanze kubaha umuturage no kumufasha kugira ngo abeho mu mudendezo n’amahoro nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME adahwema kubibakangurira no kubibashishikaraza ashyira umuturage ku isonga kandi ahora ashaka ko hatagira ikimuhungabanyiriza umutekano, abayobozi birinde ruswa; Kwigwizaho no kwikubira ibyiza by’igihugu bakemura kandi basubiza ibibazo by’umuturage ku gihe nk’inshingano.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladisilas, umwanditsi mu kinyamakuru gasabo.net

 239 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *