Kuri Hon.Gatabazi umurimo si guhinga ahubwo ibintu ni amahirwe
Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse akaba na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru akomeje kugirirwa icyizere akaba aza mu myanya ya mbere ku rutonde rw’abanyapolitiki bamaze igihe kirekire basamura ku mbehe y’umuryango wa FRP-Inkotanyi .
Uretse Hon.Gatabazi wahiriwe n’imbehe y’Inkotanyi hari bamwe muri bagenzi be, birwa bumva radio ngo nibura HE, yaba nibura yabagiriye icyizere bagaheba. Hari bamwe birwa basoma rwa rupapuro rw’umuhondo incuro nyinshi ngo barebe ko baba babitiranyije mu mazina amaso agahera mu kirere.Hari abirwa mu nsengero nibura ngo Manu yabagwaho bagasubira muri guverinema bikanga pe!Hari n’abaretse inzoga( nyweless) banditse ibitabo umurundo mu buryo bwo kuryoshyaryoshya inkotanyi ngo wenda bagirirwa impuhwe bakongera bakarya ku ifiriti na mayonezi bikarangira batashye amara masa!
Ese kuba Gatabazi ahorana icyizere cyo kuyobora yasizwe amavuta cyangwa ni umugisha yivukaniye.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo bavuga ko n’ubundi mu buzima hari abahirwa kurusha abandi kandi batabarusha ubwenge ahubwo kubera igikundiro no kwitwara mu bantu.
Umwe ati:”Nta gitangaza kirimo kuba Hon.Gatabazi ahorana amahirwe yo kwibonera imyamya. icya mbere Gatabazi ni umwe mu bantu uzi gushaka amafaranga kandi akayabona.Iyo yayabonye ntiyiremereza cyane asangira n’abandi kabone niyo mwaba muziranye kuva kera atarazamuka.Ikindi niyo aguye mu mutego amenya guhita asaba imbabazi“.
Muri Kanama 2024 , ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yarahizaga abaminisitiri 2 n’abanyamabanga ba Leta icyenda yavuze ko kuba hatari abagarutse muri Guverinoma nshya bitavuze ko birukanwe.
Ati: “Gukorera ku rwego nk’uru rwa ba Minisitiri, rimwe na rimwe ibiba byabaye hakaba abatagaruka muri Guverinoma ntabwo ari ukwirukanwa. Iyo ari ukwirukanwa na byo birakorwa kuko hari abo umuntu yirukana baba bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Ibi nabyita guhindurirwa imirimo. Abatagarutse muri Guverinoma bahinduriwe imirimo, ubwo igihe nikigera iyo mirimo izagaragara.”
Hari n’abibaza bati:”Guhora mu myanya itandukanye kwa Gatabazi ni amahirwe arusha abandi, ni Imana imugenda imbere imukura mu makuba n’amagorwa acamo nka ba Bayisirayeli bava muri Egypte bagana i Kanini cyangwa ni umupfumu wo muNdorwa umuterera inzuzi!!
Ubwo twaganiraga na Hon.Gatabazi yatubwiye ko muri we, ikimuri imbere ni gukora nkuko Perezida Paul kagame ahora abidukangurira.
Ati:”Njye Gatabazi, nkunda kubona abandi bamvuga hose no muri za social media ariko ibyo byose mbyima amatwi nkakora, umurimo niwo nshyira imbere n’aho ibindi byose ni amahirwe.”
Uwitonze Captone
1,059 total views, 27 views today