Ubu ikitwa ubudehe giteye ikibazo mu bijyanye
n’iterambere ry’umuturage.Ubusanzwe “Ubudehe” ni ijambo ryakoreshwaga , iyo
Umuhinzi wifuza guhinga vuba kandi ahantu hanini, atumiza bagenzi be, bakaza kumufasha guhinga umurima, ukarangira mu gihe
gito.Nawe akabatereka intango y’urwagwa cyangwa ikigage.
Ibi
byiciro ntacyo byamariye bamwe mu banyarwanda kuko aho kuva mu bukene, bamwe
babugumyemo.Ingero zirahari kandi nyinshi.Kuba umuturage ataburara niryo terambere
rye.Ariko noneho duhere kuri ba nyakubahwa:Abahoze bari ku rwego rwa
minisitiri, ba senateri na badepite.Muri uyu murwa hari igihe uhura n’umuntu
yambuka n’umuhanda atambitse ibirenge ,maze abantu bakaryana inzara ngo sha
uriya yahoze ari runaka.Bakongeraho ngo ibye byatejwe cyamunara.Niba umuntu
wahoze ari minisitri cyangwa depite abura ubwishyu, bikagera aho banki iteza
ibye cyamunara, hari indi shusho y’iterambere iba isigaye.
Iyo
bigeze ku bahoze ari ba meya , rusya rutanzitse.Uyu mugi wuzuyemo abigeze kuba
ba meya naba visi meya.Bamwe muri uba , bugarijwe n’ubukene.
Hari
bamwe bapfa guhanyanyaza ukabona ntacyo babaye nka Ntezirembo Valens, wigeze
kuyobora Rwamgana.Hakaba n’abandi birwa birukankana tw’amabaraji mu masoko bagura,
ibitoki ku mifungo , inyanya na twa dodo.Ubonye na meya Gervais wigeze kuyobora
Nyamiramgo ndetse akaba yarabaye na S/perefe w’umujyi wa Kigali.Uyu ngo asigaye
atuye ku Ruyenzi i Gihara.Hari igihe muhurira kuri Nyabarongo yerekeje I Kigali
n’amaguru niba aba ari muri siporo ntumbaze.
Nibyiza
gushaka icyakura abaturage mu bukene bakiteza imbere, ariko noneho aho bigeze
leta nishake uburyo yashyiraho ikigega kiramira bariya bahoze ari abayobozi,
kuko biteye isoni kubona uwahoze yitwa umuyobozi ari kwirukanwa mu nzu yabuze
ubukode.Cyangwa yirukankana ambaraje ahaha ibyamvagara byose.
Kubwira
Minisitiri w’Intebe cyangwa MINALOC, gusobanura icyatumye biriya bintu
bidatanga umusaruro si wo muti.Kuko ari
PM Ngirente na Shyaka wa MINALOC, nta gihe bari bamara muri iyiya myamya ku
buryo basobanura byimbitse icyatumye ikitwa ubudehe kidatanga umusaruro nkuko
byari biteganyije.