Gicumbi:Abarwanashaka ba Green Party bakanguriwe gukora imuishinga imishinga iciriritse, irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi,

Amahugurwwa yahawe bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bo mu Karere ka GICUMBI  harimo gukora imishinga iciriritse y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kwitabira gahunda za Leta, harimo no gukorera hamwe kugira ngo babone umusaruro unogeye igihugu muri rusange.Hon. Masozera yabivugiye mu Karere ka Gicumbi ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka kuri uyu wa 1 Werurwe 2026.

Muri iki gikorwa cy’umunsi, cyasozaga ibikorwa byose byazengurutse uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko abarwanashyaka bagomba kwitabira ibikorwa byose bya Leta kuva mu midugudu batuyemo.

Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze kutabangamira abarwanashyaka ba Green Party, kuko amashyaka yose yemewe mu gihugu agendera ku murongo umwe wa politiki.

Mu byo bahugurwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no kurengera ibidukikije.

Baganirijwe kandi ku mavu n’amavuko n’ingengabitekerezo by’iri shyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge, aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka.

Uwitonze Captone

 2,799 total views,  272 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *