Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko kugira ngo igikorwa cyo kujya ku mashuri kw’abanyeshuri kizabe mu mutekano

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda  riributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umuhanda kugira ngo igikorwa cyo kujya ku mashuri kw’abanyeshuri kizaba kuva ku wa gatandatu tariki 14 Mata 2018 kugera ku wa mbere tariki 16 Mata 2018 nk’uko bivugwa mu Itangazo ryasinywe ku wa gatatu tariki 11 Mata uyu mwaka n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi kizabe mu mutekano.

Gahunda yo kujya ku mashuri ku banyeshuri biga nu bigo bibacumbikira iteye ku buryo bukurkira:

Ku wa gatandatu tariki 14 Mara 2018 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa:

Nyanza, Kamonyi, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo;

Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba

Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ku cyumweru tariki 15 Mata 2018 hazagenda abiga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa:

Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo;Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku wa mbere tariki 16 Mata 2018 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda  rirasaba ubufatanye n’Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu muhanda barimo Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange, Minisiteri y’uburezi, Ikigo cy’Igihugu ngenzuramikorere (RURA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (Rwanda Transport  Development Authority), Amashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto kugira ngo iki gikorwa kizagende neza, gisozwe nta munyeshuri cyangwa undi  wese ukoze cyangwa uteje impanuka.

Umuvugizi w’iri Shami, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko Polisi itanze ubu butumwa kubera ko byagaragaye ko hari bamwe mu batwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange batwara abagenzi  benshi (barenze umubare wagenwe ugomba kugenda mu modoka) kugira ngo babone amafaranga menshi bitewe n’uko igihe cy’isubira ku mashuri ry’abanyeshuri  abagenzi aba ari benshi ugereranyije n’ibindi bihe.

Yagize ati,”Usibye kurenza umubare wagenwe kugenda mu modoka; ibyo abantu bakunze kwita gutendeka; hari n’abarenza umuvuduko ntarengwa w’imodoka wagenwe (ibirometero 60 ku isaha) kugira ngo batware abagenzi inshuro nyinshi babone amafaranga menshi.”

SSP Ndushabandi yihanangirije abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange bica nkana Utugabanyamuvuduko kugira ngo batware imodoka ku muvuduko urenze wagenwe ; aha akaba yaravuze ko ari bimwe mu bitera impanuka mu muhanda.

Ibindi yakanguriye abatwara ibinyabiziga kwirinda harimo kuvanga imitwaro n’abagenzi, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha (inzoga n’ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye),ibyarangaza utwaye ikinyabiziga nko gukoresha telefone ngendanwa utwaye ikinyabiziga (kuyihamagaza, kwitaba uyiguhamagayeho, kuyandikamo ubutumwa bugufi cyangwa kubusoma).

Yagize ati,”Abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwibuka ko turi mu bihe by’imvura birangwa akenshi n’ibihu bituma utwaye ikinyabiziga atareba neza imbere ye, ndetse rimwe na rimwe umuhanda uba unyerera. Mu bihe nk’ibi kandi ubutaka buba bworoshye ku buryo bushobora gutenguka hagize ubuparikaho imodoka kuko iba iremereye. Abatwara imodoka baragirwa inama yo kwirinda kwegera cyane inkombe z’umuhanda byaba igihe bayitwaye ndetse n’igihe bashaka aho guparika.”

SSP Ndushabandi yibukije abafite imodoka ko bagomba kuzisuzumisha mu Kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imodoka kugira ngo bazitware bizeye ko zitabateza ibyago.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika kubinyuza ku mateme y’ibiti; aha akaba yaragaragaje ko bishobora guteza ibyago igihe ibyo biti byaba bishaje; bityo abagira inama yo kujya babanza gusuzuma ko ibiti by’iteme bagiye kunyuzaho imodoka ari bizima (bitaboze, cyangwa bitangiritse mu bundi buryo).

Ubutumwa bwe ku batwara ibinyabiziga yabukomeje agira ati,”Mbere yo gutangira urugendo banza usuzume ko ikinyabiziga ugiye gutwara nta bupfu runaka gifite. Niba ukoze urugendo rurerure, hagarika ikinyabiziga nibura  nyuma y’amasaha abiri ugenzure ko ikinyabiziga utwaye nta bupfu cyagize; nusanga ari kizima ubone ukomeze. Niba ukoze inshuro ebyiri utwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange; mbere y’indi nshuro banza ugenzura ko imodoka ari nzima.”

Ababona abagenzi babaye benshi cyane cyane igihe abanyeshuri bajya ku mashuri bagatwara abantu mu modoka ubusanzwe zitagenewe gutwara abagenzi yabihanangirije abagira inama yo kubireka no kubyirinda.

SSP Ndushabandi yibukije ko kubahiriza amategeko y’umuhanda bitareba gusa abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange no kuri moto ahubwo ko birera ababyeyi n’abandi bose batwara abanyeshuri mu modoka babajyanye ku ishuri.

Source/www.police.gov.rw

 1,205 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *