Gusomana bitera impinduka ku mikorere y’ubwonko

Gusomana. Hari ababikora byo kwikiza kuko babisabwe hari n’abandi babikora kuko babikunda. Hari n’abatarabikora na rimwe kuko wenda batabikunda cyangwa se igihe kitaragera. Waba ubikunda cyangwa utabikunda, gusomana ni igikorwa kigira ingaruka ku bwonko haba mbere yuko gikorwa, mu gihe kiri gukorwa na nyuma yuko gikorwa.

Twibukeko ubwonko aribwo buyobora imikorere yose y’umubiri ndetse n’imvubura zikora imisemburo zimwe ziri ku bwonko izindi ziyoborwa na za zindi ziri ku bwonko. Gusomana nk’igikorwa gihurirwaho n’imisemburo inyuranye rero nta gushibikanya ko bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

Impinduka gusomana bigira ku bwonko

Irekurwa rya noradrenarine

 

Uyu ni umwe mu misemburo izwi nk’umusemburo wa stress. Ubusanzwe uyu musemburo urekurwa gusa igihe hari ikintu kibaye kidutunguye ari nawo utuma urira cyangwa ugira ikiniga iyo uhawe impano, utuma umutima uteragura iyo wikanze, cyangwa ubasha gusimbuka igare rigiye kugwa. Iyo rero ushaka kugusoma atangiye kukwiyegereza uyu musemburo uhita uba mwinshi mu bwonko mu rwego rwo kugufasha kwitegura no kujya mu gikorwa neza.

Umwuka wa oxygen uriyongera

Abahanga mu gusomana bavuga ko umenya umuntu ugusoma bimurimo bitewe nuko umutima we uri gutera n’uko ari guhumeka. Iyo uri gusomana bikurimo bituma imiyoboro yawe y’amaraso yaguka bityo bigatuma umwuka wa oxygen ujya mu bwonko wiyongera. Twibutse ko ubwonko aricyo gice cy’umubiri n’ubusanzwe gikoresha oxygen nyinshi dore ko ari nacyo gikoresha ingufu nyinshi.

Igipimo cya oxytocin kirazamuka

Uyu musemburo ukunze kwitwa umusemburo w’urukundo ni umwe mu misemburo irekurwa igihe umubiri wishimye cyane cyane ariko iyo bifitanye isano n’imibonano cyangwa se yo ubwayo. Uyu musemburo ubwinshi bwawo butuma umugore abyara vuba kandi ukamurinda kuribwa n’ibise igihe cyo kubyara. Uretse kwitwa gutyo rero uyu musemburo unatuma ugira akanyamuneza akaba ariwo utuma nyuma yo gusomana n’uwo wishimiye wumva muri wowe ibyishimo byagusagutse.

Dopamine irisuka

Kuko uba uhugiye mu gikorwa cyo gusomana ntiwakabaye wumva uburyohe bwabyo cyangwa ngo bikunezeze. Ubwonko bugufasha kumva uwo munyenga butuma harekurwa dopamine ku bwinshi uyu ukaba umusemburo w’umunezero nkuko bawubatiza. Uyu musemburo ukaba utuma ibyiyumviro ndetse n’ibimenyetso by’amarangamutima.

Bigutegurira imibonano

Ujya wibaza impamvu akenshi gusomana bikurikirwa no gukora imibonano? Ubushakashatsi bugaragaza ko uko usomana mu bubobere bwo mu kanwa n’amacandwe hiyongeramo imisemburo igenga imyororokere nuko mugasa n’abagenda bayigurana uko musomana bityo ubwonko bukitegura ko ari igihe cyo kororoka bikarangira mugannye mu buriri!

Bituma utwarwa

Nkuko hari ababa imbata z’ibiyobyabwenge niko hari n’abatwarwa no gusomana ndetse kuri we bikaba bishobora no kuba byamurutira imibonano mpuzabitsina. Uzasanga hari abavuga ngo aho gukora imibonano atasomanye ahubwo yasomana ntayikore. Impamvu ni uko bimwongerera ibyishimo n’umunezero kandi akaba abinezererwamo

Dusoza

Nubwo gusomana tubonye icyo bikora ku bwonko twibukeko akenshi biganisha ku gukora imibonano. Bityo rero menya aho ubikorera, igihe ubikoramo n’uwo mubikorana.

Nanone isuku ni ingenzi mu gutuma gusomana bigenda neza niyo mpamvu ushobora gusanga warabaye mudasomwa kubera impumuro ituruka mu kanwa kawe.

 3,479 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *