(Amafoto) : Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Ku wa kabiri tariki 22 Gicurasi uyu mwaka; Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru bwibanda ku mutekano mu muhanda; iyi gahunda ikaba yabereye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda igira iti: “Twubahirize amategeko y’umuhanda, turengere ubuzima.”

Mu biteganjijwe gukorwa muri iki cyumweru harimo kwigisha no gukangurira abatwara ibinyabiziga, abagenzi, abanyamaguru n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana bamwe mu bawukoresha; abandi zikabakomeretsa.

Ibindi bizakorwa harimo gushyira ibyapa aho bikenewe no gusibura imirongo igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kunyura igihe bambuka umuhanda.

Muri ubu bukangurambaga ku mutekano wo muhanda, Polisi izafatanya n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye kwigisha Umuryango nyarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uko byagenze mu cyumweru gishize cyahariwe kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.

Uku ni ko ibikorwa by’itangizwa ry’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda byagenze hirya no hino mu gihugu:

Umujyi wa Kigali

Mu Mujyi wa Kigali, Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda cyatangirijwe mu karere ka Gasabo; kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Jean de Dieu Uwihangaye ari hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza; aba; hamwe n’abandi bayobozi bakaba barakoze ibikorwa birimo gusibura imirongo igaragaza aho abanyamaguru banyura bambuka umuhanda (Zebra Crossing), ndetse bashyira ibyapa aho bikenewe; nyuma y’aho berekeza kuri Petit Stade aho bagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Mu butumwa yahatangiye, Minisitiri Uwihanganye yasabye abakora iyi mirimo kuyikora kinyamwuga; bakuhahiriza amategeko abagenga, bakanirinda icyahungabanya umutekano w’abo batwaye, uwabo, ndetse n’uw’abandi bakoresha umuhanda.

Yababwiye ati,”Uburyo bwonyine bwo kwirinda impanuka mu muhanda ni ukubahiriza amategeko yerekeranye no kuwugendamo no kuwukoresha. Kuyica ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange. Ubuyobozi buha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda; bityo, bukaba butakwemera ko abantu bakomeza kuzira impanuka kandi zishobora kwirindwa no gukumirwa.”

Minisitiri Uwihanganye yasabye abagenzi kuba imboni y’inzego z’umutekano; bagatanga amakuru igihe cyose hari umuyobozi w’ikinyabiziga wishe amategeko y’umuhanda; nko gukoresha telefoni atwaye ikinyabiziga, cyangwa kugitwara ku muvuduko urenze uteganywa n’itegeko.

Mu ijambo yagejeje kuri abo Bamotari, DIGP Munyuza yababwiye ati,”Imirimo yanyu muyikorera mu muhanda. Mukwiriye kwirinda gutwarwa umutima n’amafaranga kugera ubwo mwica amategeko y’umuhanda kugira ngo mukunde mubone menshi. Ababikora birengagiza ko bishobora kubaviramo gukora impanuka ishobora kubakomeretsa cyangwa ikabahitana; byaba bitababayeho; bikaba byaba ku wundi ukoresha umuhanda. Murasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda; bityo murengere ubuzima bwanyu n’ubw’abandi bawukoresha.”

Yababwiye ko Abamotari bakora cyangwa bateza impanuka mu muhanda abenshi babiterwa no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze uteganywa n’amategeko, gukoresha telefoni bayitwaye; nko kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza batwaye moto, gutwara abagenzi barenze umwe (Ibyitwa gutendeka), gutwara abagenzi n’imitwaro icya rimwe, gutwara moto ifite ubupfu runaka, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; maze abagira inama yo kwirinda ibi byose.

DIGP Munyuza yashimye Abamotari b’Inyangamugayo bajya baha Polisi amakuru atuma ifata abanyabyaha batandukanye; aboneraho gushima by’umwihariko Umumotari witwa Sebanani Emmanuel watanze amakuru yatumye hakumirwa ishimutwa ry’umwana; abasa buri wese ukora iyi mirimo kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha atanga ku gihe amakuru atuma hafatwa ababikoze.

Ygize ati,”Abakoresha inzira nyabagendwa bose baramutse buhahirije amategeko y’umuhanda impanuka zakumirwa. Nk’abantu bakorera imirimo yabo mu muhanda mukwiriye gufata iya mbere mu gukumira  impanuka. Murasabwa kubahiriza amategeko abagenga; kandi mujye muhwitura bagenzi banyu banyuranyije na yo .”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko mu mezi ane ashize, impanuka zagizwemo uruhare n’Abamotari ziyongereye ku kigereranyo cya 15 ku ijana (15 %), mu gihe izagizwemo uruhare n’abatwara imodoka zagabanutse ku kigereranyo cya 11 ku ijana (11 %).

Mu izina rya bagenzi be, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ngarambe Daniel  yijeje Polisi ubufatanye mu gukumira impanuka mu muhanda agira ati ,”Twiyemeje kwibumbira hamwe mu matsinda no kwifashisha Abafashamyumvire kugira ngo twisubireho mu kinyabupfura; bityo twirinde gukomeza kuba intandaro y’impanuka nyinshi zikomeretsa;  zikanahitana ubuzima bw’abantu, natwe zitadusize.”

Iburengerazuba

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda mu Ntara y’Iburengerazuba wabereye mu karere ka Rubavu. Witabiriwe n’Umuyobozi w’aka  karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe  imicungire y’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda; mu byo bakoze hakaba harimo gushinga icyapa ku muhanda wegereye Ikigo cy’ishuri, gushyira ku modoka udupapuro twanditseho ubutumwa bukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda; nyuma y’aho bakaba barerekeje kuri Sitade Umuganda aho  bagiranye ibiganiro n’imbaga y’abantu bagizwe n’abatwara abagenzi kuri moto, abanyeshuri n’abandi; ubutumwa babagejejeho bukaba bwaribanze ku kubakangurira kwirinda imigire yose yaba intandaro y’impanuka.

Amajyaruguru

Mu Ntara y’Amajyaruguru, icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda cyatangirijwe mu karere ka Gicumbi ahari Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’ako, Mudaheranwa Juvenal; Polisi ikaba yari ihagarariwe na Commissioner of Police (CP) George Rumanzi; ubutumwa bahaye  Abamotari, abanyonzi n’abandi bari aho byabereye bukaba bwaribanze ku kubakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda bababwira ko kuyica ari ugushyira mu kaga ubuzima.

Amajyepfo

Gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga ku gukumira impanuka mu muhanda mu Ntara y’Amajyeho byabereye mu karere ka Huye; iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’iyi Ntara, Mureshyankwano Marie Rose n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa. Mu byahabereye harimo urugendo rwabereye mu Mujyi wa Huye; aho abarwitabiriye bari bafite ibyaba byanditseho ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ibyateza impanuka mu muhanda, gusibura imirongo inyurwamo n’abanyamaguru igihe bambuka umuhanda; ibi bikaba byarakurikiwe n’ibiganiro byabereye kuri Stade Huye; aho aba bayobozi bakanguriye abari aho biganjemo Abamotari n’abanyeshuri kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka mu muhanda batanga amakuru yerekeye uwishe amategeko y’umuhanda.

Guverineri Mureshyankwano yagiriye inama abafite imodoka yo kujya basuzumisha imodoka zabo mu Kigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka kugira ngo bizere ko zitabateza ibyago.

Yagize ati,” Abari aha twese dukoresha umuhanda. Bamwe bawukoresha batwaye ibinyabiziga; abandi bawukoresha bajya cyangwa bava ahantu runaka; bityo rero , kwica amategeko y’umuhanda byatugiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dukwiriye twese kubahiriza amategeko y’umuhanda; bityo dukumire impanuka tuzirikana ko amagara aseseka ntayorwe.”

Iburasirazuba

Gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu Ntara y’Iburasirazuba byabereye mu karere ka Nyagatare; bikaba byarakozwe n’Umuyobozi w’iyi Ntara, Fred Mufulukye afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira.

Mu byo bakoze harimo gusibura imirongo abanyamaguru banyuramo igihe bambuka umuhanda; ibi bikaba byarakurikiwe n’ibiganiro bagiranye n’imbaga y’abitabiriye iki gikorwa biganjemo abamotari n’abanyeshuri  byibanze ku kubakangurira kwirinda imyitwarire yose yaba intandaro yo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

 1,713 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *