Madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie yitabye Imana

Umuryango  wa  Seburikoko  uri mu gahinda gakomeye ko kubura  umubyeyi  wabo  madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie witabye Imana azize  umutima.

                      Nyakwigendera madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie ( P/file)

Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo  avuga ko  madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie  yitabye Imana kuwa gatatu ku tariki  ya  8 /5/2018 mu ma sa tatu za mu gitondo aho yaramaze gusenga Imana  hashize iminota icumi gusa aba yitabye Imana iwe ku Kacyiru

Akaba ari Madame Sebulikoko Célèstin muzi mwese , umwubatsi wa mbere  wabitangiye  mu 1964 kugeza muri  1994 aho yitabye nawe Imana mu gihe cya genocide. Niwe warusohotse mu bubatsi b’abanyarwanda babyigiye babigize umwuga .

Seburikoko  Emmanuel ,  umwe mu bana asize ukora imirimo y’ubwubatsi nka se , atangaza ko mama wabo  madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie atabarutse azize indwara yumutima yaramaranye iminsi.Yitabye Imana afite imyaka 76 ans. Akaba yarashakanye  na  Sebulikoko Célèstin mu 1962 babyaranye  abana 8 harimo abakobwa 5 n’abahungu 3.

Abamuze yabaye mu Rwanda kugeza 1999 nyuma yaho ajya kuba mu gihugu cyu Bubiligi aho yamazeyo imyaka 16 ,  akaba yaragarutse kuba mu Rwanda 2015.We rero n’umugabo we bubatse igihugu cyane mbere y’intambara  kuko bubatse  amashuri , amavuriro,  imihanda n’andi mazu ya leta .Mu bihe byabo no mu kazi bakoze kugeza 1994 kugeza umugabo we, yitabye Imana ,bafashije abantu benshi  babashakira  amashuri , ndetse bakanabishyurira  ubundi  bagashyira   abantu mu kazi hirya no hino no muri entreprise yabo

Nabibutsaga ko Sebulikoko Célèstin numufasha we aribo bazanye iterambere ryo kubaka amazu meza mu Rwanda  kuko mu 1986 niho bashyizeho uruganda  bitaga “tuile en béton Sebulikoko”rukora amategura agezweho yahinduriye abanyarwanda imyubacyire igezweho nibo rero bavuguruye imyubakire nubu tugenderaho mu Rwanda

Sebulikoko Célèstin amaze kwitaba Imana 1994 ntibyatinze mu  1996 ni bwo madame Sebulikoko Uwanyiligira Euthalie yatumijeho umuhungu we Sebulikoko N.Emmanuel wigaga muri Belgique ngo aze asimbure se( reba amafoto ye hasi) .Nibwo yaje akomereza aho se yarageze izina rya se arongera araryamamaza  mu bihugu by’biyaga bigari Rwanda- Burundi na Congo.

 

 

 

Seburikoko  Emmanuel  ati:”Muzi yuko ariyo entreprise ya mbere y’umuntu ku giti cye w’umunyarwanda yatangiye  kubaka imihanda ya kaburimbo n’i bikomeye byambucyiranya ibihugu Rusizi ya mbere na Rusizi ya 3.Ubwo rero uwo mubyeyi adusigiye umurajye mwiza wo kubaka igihugu cyacu twiteza imbere kandi tunafasha abantu bose ntawe tuvanguye”.

Uwitonze Captone

 3,246 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *