Musanze: INES-Ruhengeri yakiriye inama y’impuguke mu micungire n’imitegekere y’ubutaka

Iyi nama mpuzamahanga ihuje impuguke n’abahanga muby’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka igamije gusangizanya ubumenyi n’amakuru mu gukemura ibibazo bikigaragara mu micungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Muri iyi nama yatangiye imirimo yayo kuva taliki 21 ikazageza taliki 26 Gicurasi 2018, izi mpuguke zizigira hamwe uko ubutaka nk’umutungo ukomeye kandi ukenerwa n’abatuye isi bose wabyazwa umusaruro uhagije kandi bijyanye n’igihe.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien ni umuyobozi wa Ines Ruhengeri yakiriye iyi nama, yagize ati “Ubutaka ni ubuzima, niyo mpamvu hagomba kurebwa uburyo bucungwa neza kandi bukabyazwa umusaruro abatuye isi bakeneye bitabagizeho ingaruka, muri iyi nama izi mpuguke zose zihuriza hamwe ubumenyi ndetse zigasangira n’amakuru aba agezweho hagamijwe kurushaho kunoza imikoreshereze myiza y’ubutaka”

Umuyobozi w’ikigo cy’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka muri Uganda Judith Angwech nawe yagize ati “Iyo twicaye hamwe nk’uku duturutse mu bihugu bitandukanye twungurana ibitekerezo ku buryo bacunga bakanakoresha neza ubutaka kuko hari ibihugu byateye intambwe nziza kuturusha nk’u Rwanda aba rero tubigiraho bikanadufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo by’amakimbirane aboneka mu miryango kubera ubutaka, gusa tunagira inama abaturage kujya bandikisha ubutaka bwabo banabukoresha ibyabugenewe kugira ngo babubyaze umusaruro”

Umukozi mu kigo cy’ igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka  Rutagarama Alexi avuga ko ubutaka ari umutungo ukomeye ku muturage n’igihugu cye ariyo mpamvu bukwiye gucungwa neza.

Ibihugu byitabiriye birimo Uganda, Ubudage, Ubuhorande, Uburundi, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzaniya, Sudani y’epfo n’u Rwanda

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishuri Rikuru  ry’ Ubumenyingiro Ines Ruhengeri ari nayo iyoboye iri huriro kuri ubu, k’ ubufatanye n’ikigo cy’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Budage, (ADLAND) aho bazamara iminsi bigira hamwe uburyo bwo gucunga no gukoresha neza ubutaka hirindwa amakimbirane.

 1,269 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *