Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Taekwondo yegukanye igikombe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe y’umukino wa Taekwondo ya Polisi y’u Rwanda “Police Taekwondo Club” yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, n’abandi bakunzi b’uyu mukino bazizeJenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ni irushanwa rya gatanu ngarukamwaka ryabaye ku itariki ya 9 Kamena 2018 mu karere ka Rubavu, ku kibuga cy’urubyiruko cya “Vision Jeunesse Nouvelle”.  Iri rushanwa ryari  ryitabiriwe n’amakipe 15 yo mu bihugu 4 aribyo u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi ndetse na Kenya.

Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo Rutaremara Gilbert, ubwo bari bamaze kwegukana iri rushanwa, mu byishimo byinshi yagize ati:” Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye. Byadushimishije cyane kuba twitwaye neza tukaba aba mbere.  Byatumye dutwara igikombe kubera kwegukana imidari yose hamwe 7 harimo umwe wa zahabu, undi umwe w’umuringa ndetse n’itanu ya bronze”.

Muri iyi midari harimo uwa zahabu wegukanywe na Mwemezi Cedrick mu cyiciro cy’abari hejuru y’ibiro 75 n’uw’umuringa mu batarengeje ibiro 68 watwawe na Nizeyimana Savio.

Indi midari itanu ya bronze yatwawe na Uwitonze Fabien, Sibomana Innocent, Nzaramba Emmanuel, Subira Cyiza Angelique na Uwayo Clarisse.

Ikipe ya Polisi ya Taekwondo yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Dream Club yo mu Gatenga-Kicukiro, naho umwanya gatatu ufatwa n’ikipe ya Kinshasa Taekwondo Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo yakomeje avuga ko uku kwitwara neza byaturutse ku bushake bw’abakinnyi no kwitabira imyitozo no kugira intego; ariko by’umwihariko ku bufasha ubuyobozi bwa Polisi buyiha no kuba hafi ikipe. Twakwibutsa ko iyi kipe yashinzwe ku mugaragaro mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, ifite intego yo kwitabira amarushanwa atandukanye kandi ikitwara neza. Umutoza wayo yavuze kandi ko bafite intego yo kwegukana n’indi midari n’ibikombe mu marushanwa azahuza amakipe y’ibihugu byo muri aka karere azabera muri Tanzaniya mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

police.gor.rw

 1,462 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *