Nyagatare: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga mu rubyiruko bugamije kurukangurira  kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 27 Kanama Polisi y’u Rwanda iri kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru nderabarezi rya Matimba(TTC Matimba).

Ni ibiganiro byahawe abanyeshuri bagera kuri 800 bitegura kuzaba abarezi(Abarimu)b’ejo hazaza,Mu butumwa bahawe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP)Theobald   Kanamugire yasabye aba banyeshuri kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse bakanirinda kunywa inzoga  kuko byazabangiriza ubuzima bw’ejo ahazaza nk’abantu bitezweho kuzarerera igihugu.

Yakomeje asaba aba banyeshuri kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge kabone n’iyo yaba ari umwe mu barium babo.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge biganisha ahantu  habi umuntu ubikoresha, ndetse no ku muryango nyarwanda,twavuga nk’ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no gufata abana ku ngufu.Turabasaba kujya mutangira amakuru ku gihe kugira ngo tubihashye burundu”.

Abanyeshuri bakaba bishimiye ubutumwa bahawe n’abayobozi,  biyemeza ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe muri abo banyeshuri akaba yagize ati:”Ubutumwa duhawe burumvikana kandi ni ubwa agaciro, Nubwo njyewe ntakoresha ibiyobyabwenge iyo iyo numvise ubuhamya bw’abo byagizeho ingaruka ndetse nkanabona ubutumwa nk’ubungubu muduhaye ndushaho kumva neza ingaruka n’ububi bw’ibiyobyabwenge.”

Muri ubu bukangurambaga, hakaba hamenwe amoko atandukanye y’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Mu karere ka Nyagatare hamenwe  Kanyanga,Uganda waragi  Zebra,Kambuca  ndetse n’ibiro bibiri by’urumogi.

Mu karere karere ka Gatsibo  hamenwe amakarito 215 y’inzoga za Zebra, litiro 600 z’inzoga z’inkorano ndetse n’imiti itemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha ndetse yizeza ko amaherezo bizageraho bigacika Burundi,byose ku bufatanye n’abaturage mu kubirwanya.

police.gov.rw

 1,014 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *