Bamwe mu bavugabutumwa b’iki gihe ntaho bataniye na dayimoni

Mu gihe tugezemo, usanga abantu barahinduye imitwe y’ubupfumu, kuko kera bakoreshaga impinge n’inzuzi.Kuru ubu basigaye bitwikira ijambo ry’Imana bakabeshya abakristu bagamije kubarya utwabo.

Bavandimwe muri Kristu, Umunyarwanda yarihoreye amaze kureba ibintu agasubira ibindi, ni uko araterura ati: “Igisabo cy’Imana gicundwamo nurambije urambiwe yagiye”. Uyu mugani nta kindi ugamije, uretse kutwibutsa kwitoza gutegereza no kwihangana mu buzima bwacu bwa buri munsi. Abantu benshi dukunze kugira igishuko cyo kumva ibintu byose byagenda uko tubyifuza cyangwa se icyo dusabye tukagihabwa ako kanya nta gutegereza. Nyamara tukibagirwa ko natwe ubwacu ibyo dusabwe cyangwa twifuje gukora atari ko bihita bibonerwa igisubizo.

Umubyeyi wese ukunda umwana we ntabwo amuhereza icyo amusabye cyose cyangwa se icyo aririye, ahubwo amutega yombi, akumva icyifuzo cye, nyuma akareba niba akwiye kukimuha cyangwa kumushakira ikindi abona kimufitiye akamaro kurushaho. Dore ko hari ubwo ibyo asabye, aririye guhabwa haba n’ubwo byamuzanira ibyago, ni uko agahitamo kumuhindurira amuha ikiboneye kimufitiye akamaro n’ubwo atari cyo yasabye cyangwa yifuzaga guhabwa. Imana yacu ni umubyeyi usumbye ababyeyi bacu, na yo igihe dutakambye, tukayigezaho agahinda kacu, iraturebera ikamenya igikwiye buri wese, aho gusubiza buri wese ikurikije amarangamutima ye, ihitamo kutugabira ikidufitiye akamaro.

Mu isomo rya mbere twumvise umuryango w’abayisaraheli, nyuma yo kugirirwa Ubuntu ukagobotorwa ingoyi y’ubucakara bw’umwami Farawo ukaronka ubwigenge ku neza y’Uhoraho, ugafata inzira usubira mu gihugu abasekuru babo bakomotsemo, wahagurutse uririmba ibisingizo bishimira Imana, yo yerekanye ububasha bwayo imbere ya Farawo akemera kubaha ubwigenge bwo gusubira iwabo.  Nyamara n’ubwo babonye ko Uhoraho, Imana y’Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo isumbye imana za Farawo, n’ububasha bwe bugahebuza byose, igihe babonye ingabo za Farawo zibahomereye bahiye ubwoba, baradagadwa, barakangarana bati katubayeho, bibatera kuvuga ngo : “Mbese Misiri yari ibuze imva byatuma utuzana ngo tugwe hano mu butayu? (…) ntabwo twari twarakubwiriye mu Misiri tuti ‘Tureke tube abagaragu b’abanyamisiri, kuko ikiruta ari uko twaba abagaragu b’abanyamisiri aho kugwa mu butayu?” (Iyimuk. 14,11-12)

Kenshi iyo abantu bageze aho biheba, bakabura amahitamo, ni ngombwa ko haboneka umuntu w’intwari usubiza icyanga ubuzima bw’abihebye, akabagaruramo icyizere cyo kubaho abarinda kwiheba, ahubwo bakiringira Isumbabyose yo Mugenga n’umurengezi mu bihe by’amayobera ni by’akayubi. Aho ni ho Musa yabakomeje mu kwemera ati: “Mwigira ubwoba! Nimukomere, maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi (…) Uhoraho ubwe ni we uri burwane mu kigwi cyanyu, naho mwebwe mwigaramiye!” (Iyimuk 14,13-14).

Nyamara Abayisraheli batakambira Musa, bakamubaza icyatumye abakura mu Misiri, nta kindi cyabaye cyabiteye uretse igishuko cyo gushaka, ikimenyetso cyabahumuriza kikabemeza ko Farawo nta bubasha akibafiteho. Bavandimwe nkunda. Ubwoba buragatsindwa, kuko butuma umuntu akora ibidakwiye. Ndetse butuma umuntu atatira isezerano yarahiriye mu maso y’Uhoraho. Akaba yanakora ibyo atemera. Mana tube hafi uturinde ubwoba.

Icyo gishuko ni cyo twumvise mu Ivanjiri aho, Abakuriye imbaga yari yaremeye Yezu ko ari umukiza n’umuhanuzi aho gukomera mu kwemera, ahubwo baterwa n’igishuko cyo gusaba ikimenyetso gihamya niba koko Yezu akomoka ku Mana Nyakuri. Babikora muri aya magambo: “Mwigisha, turifuza kubona ukora igitangaza”. Ntiducire urubanza rukaze abo Bigishamategeko n’Abafarizayi, kuko icyo gishuko gihoraho, natwe dushobora kukigwamo, dusaba igitangaza ngo tubone kwemera. Nyamara ukwemera nyako ntigushingira ku bitangaza, n’ubwo bitabuze, ikibuze ari ukugira amaso abona ineza y’Imana. Ukwemera ni ugushoye imizi mu wo wizeye, ari we Kristu Yezu watsinze urupfu n’icyaha akazukira kudukiza. Hari abagamburuzwa mu kwemera ndetse bikanabatera kujarajara mu madini anyuranye, kubera ko uyu munsi ari hano, yatakamba yabona adahawe icyo yasabye agakeka ko aho badasenga cyangwa Imana itamwumva. Akibwira ko najya ahandi azaronka.agahora muri urwo ntaremye icyicaro. Oya ibyo ntibigashyike, kuko kuba usabye nturonke, ntuzibeshye ko Imana watakambiye itakumva, itagukunda ahubwo ni uko ibyo wayisabye nk’Umubyeyi yasanze ari nta kavuro, ikaguhunda ibindi byiza, nyamara kubera kwivumbura ibyo ikugabiye ntubibone; aha dusabe inema yo kubona ineza n’ubuntu bw’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Yezu amaze kumva, icyifuzo cyabo yababwiye ko nta kindi kimenyetso bazabona gihamya uwo ari we uretse, “Izuka rye” abivuga neza muri aya magambo: “Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu”. Icyo ni cyo gitangaza Yezu azabakorera, kigahamya ko akomoka ku Mana nyakuri, kuko ari cyo azagaragazamo ububasha bwe bwo gutsiratsiza icyitwa urupfu, ari rwo gashobera-muntu, dore ko iyo ruhingutse twese amashagaga, gukangagata hamwe n’ivogonyo ry’uko dukomakomeye birangirira aho. Ariko Yezu yararutsinze yizura mu bapfuye ari na ho ukwemera kwacu gushingiye. Kuko Yezu abaye atarazutse mu bapfuye twaba turi abo gusabirwa.

Bavandimwe, twe ntabwo dushidikanya ko Yezu yatsinze urupfu, icyo dusabwa ni ukuronka ingabire yo kubona ibitangaza adukorera buri munsi. Reka dufate akagero koroshye. Ni nde wakwihandagaza akavuga ko agenga ubuzima bwe. Murebe iyo tugiye kuryama, iyo dusinziriye ese tuba tuzi ibiri kutubaho cyangwa se ibiri kuba, ubona usinzira amasaha agera cyangwa arenga umunani ugakanguka, ese wambwira ikigukangura? Hari abaryama bagasinzira ubutazakanguka. Ese tubikesha iki? Ese hari igitangaza kiruta icyo dukorerwa buri joro?

Bavandimwe, ntitugire ubwoba, nitwemere Imana twemere n’uwo yatumye Yezu, duharanire ko ibyo twifuza gukorerwa twabikorera abandi, maze ngo twirebere ngo isi irarangwa n’amahoro, ibyishimo, ubutabera n’imigisha kuri buri wese.

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho adusabire gukunda no gukundisha abo tubana Ijambo ry’Imana, maze rihore ari itara rimurikira intambwe n’ukwemera kwacu.

Ubwanditsi

 38,498 total views,  36 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *