Bishobora kugora APR FC, kubona umukinnyi Danny Usengimana.

Nubwo ikipe APR FC , ivuga  ko Usengimana Danny ari umukinnyi wayo, bamwe mu bazi amategeko agenga ruhago ku isi batangaza ko bishobora kurangira itamubonye , keretse ngo hadakurikijwe amategeko y’umupira.

Hari n’abibaza impamvu umukinnyi w’umunya wanda cyangwa utangiriye umupira we mu Rwanda, amwe mu makipe yo mu Rwanda amusuzugura ntamukinishe, yakwigira hanze kwishakishiriza , amahirwe yamusekera bagatangira kumwirukaho.

 Danny Usengimana, rutahizamu w’amavubi (P/net)

Bamwe mu bafana bati :” Ni gute Singida United yo muri Tazania, yarabutswe Danny Usengimana , ko yazavamo umukinnyi  w’igitangaza , ikamwambuye  ikipe ya Police amakipe nka  Rayon sports na APR FC, zikanuye amaso .Yewe ayo makipe twanditse hejuru ntacyo yakoze kugeza ubwo  naho  n’amwe mu  makipe abiri: Renaissance Sportive de Nahdat Berkane  na Hassania Union Sport Agadir ,  zo muri Maroc zimwifuza, ntacyo zirakora .None ngo  APR FC , yamutanzeho akayabo ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda,  kandi nabwo  imuguze n’ikipe yo hanze.’’

Ikindi gitangaje nuko , Danny  atemera ko yaguzwe n’ikipe ya APR FC, kuko nta masezerano yigeze agirana  nayo.Reka tubitege amaso.

Uwitonze Captone.

 

 2,204 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *