Ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda (AEBR),rifasha abanyarwanda mu mishinga myinshi itandukanye

Tariki ya 28 Ukwakira 2018  nibwo, Rev Ndagijimana Emmanuel watorewe  kuba  umuvugizi mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR),  azimikwa ku mugaragaro .

  Rev Ndagijimana Emmanuel , umuvugizi wa AEBR (P/net)

Rev Ndagijimana Emmanuel yari asanzwe ayobora rejiyo ya Bugesera. Bamwe mu bakirisitu b’iryo Shyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), batangaza ko azakomereza aho abandi bari bagereje ndetse yongeramo n’ibishya kuko ngo azi neza itorero AEBR. Ngo ararikunda, yarikoreye igihe kinini kandi afite ubumenyi bumwemerera kuyobora neza AEBR   kuko  afite  impamyabumenyi  ya kaminuza mu bya Theologie.

Mu kiganiro  n’ikinyamakuru Gasabo , Rev Ndagijimana Emmanuel  , yatangaje ko   Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), rifitiye Abanyarwanda akamaro kuko rifite ibikorwa by’iterambere byinshi mu Rwanda.

Rev Ndagijimana Emmanuel  ati:”Mu rwego rw’uburezi, Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), rifite ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byinshi.Hari umushinga TERIMBERE-Gikongoro, ufasha abahinzi kwibumbira mu mashyirahamwe no kwizigamira. Hari Projet ya IDA, ifasha abafite ubumuga n’iya OIAC,  izafasha ababyeyi  mu kubungabunga amagara y’abana babo,  bagira imirire myiza.Hari Single Mother, ifasha abana b’abakobwa babyariye iwabo na Peace Buirding ikorera mu mashuri .”

 

Hari umushinga Guardians of Hope (Abarinzi b’ibyiringiro mu kurwanya agakoko gatera SIDA).Bakaba bakorana n’amashyirahamwe   y’ababana n’ubwandu bwa SIDA. Babatera inkunga mu mishinga ibyara inyungu, bakaririhira n’abana amashuri. Batanga ibikoresho by’isuku cyane cyane ku barembeye mu ngo zo mu cyaro. Ndetse bagatanga amahugurwa y’isanamitima ku bana bavukanye ubwandu .

.

Rev Ndagijimana Emmanuel akomeza avuga  ko Itorero AEBR, rifasha Abanyarwanda kwikura mu bukene no kurwanya inzara binyuze mu mushinga “FOOD SECURITY”,ryatanze imbuto z’indobanure, amatungo magufi arimo ihene n’ingurube . Hatanzwe, imbuto z’imyumbati ituburwa, imbuto z’ibishyimbo bikize kuri feri bita Mutiki, imizinga ya kijyambere y’ ubworozi bw’inzuki ,imbuto z’insina za Fiya

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), rifite imishinga myinshi irimo uwo gufasha abana b’imfumbyi n’abatishoboye OVC-Project.Muri uyu mushinga abana bahabwa ibikoresho bifashisha kw’ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri ari abiga amashuri yisumbuye n’ay’imyuga.

Hari Project irihira abana b’abapasiteri mu mashuri yisumbuye mu Rwanda hose. Na project y’amahugurwa y’abapasiteri n’abadiyakoni .Iyi project ikaba iterwa inkunga n’umuryango w’Ababatisita bo muri Denmark.

Rev Ndagijimana Emmanuel yasoje  avuga  hari  imishinga byinshi  AEBR ifite Harimo nka project yigisha abakuze gusoma no kwandika cyane cyane abagore. Muri iki gihe Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), rifite amashuri yigisha abakuze gusoma no kwandika. Buri mwaka  hasohoka abantu , bagahabwa impamyabushobozi na bibiliya. Kandi bahabwa amahugurwa bagashyirwa mu matsinda yo kwizigamira no kwiteza imbere.

Project ihugura abandi bayobozi n’abapasiteri mu gihugu hose. Bahuguye abapasiteri mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse no kuyobora amashuri y’icyumweru ( Sunday School) no kwiga bibiliya. Hari na project y’ivugabutumwa mu rubyiruko.

Hari na none, Project yo kubaka ubushobozi bw’abari n’abategerugori, ihugura komite y’abadamu mu rwego rw’igihugu na paroisse mu buryo bw’imiyoborere ya za komite binyuze mu kwihangira umurimo.

Twabibutsa ko, Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ryatangiye mu mwaka 1967 rizanywe mu Rwanda n’abamisiyoneri bari baturutse mu cyahoze ari Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, kuri ubu rikaba ribarizwa hose mu gihugu cy’u Rwanda.

Captone Uwitonze

 

 2,164 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *