Uwatangaje ko Miss Ariane Uwimana yinyariye yasinze ari gukurikiranwa

Mu mpera z’ukwezi gushize ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto n’amashusho y’umukobwa wari wasinze, ahetswe kuri moto inyuma ye hari umuntu bigaragara ko amufashe ngo atagwa.

Hahise hatangira gukwirakwizwa amakuru ko uyu mukobwa ari Ariane Uwimana, wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, akaza kwegukana umwanya w’umukobwa uzi kubana neza n’abandi.

Mu bakwirakwije aya makuru harimo Thecatvevo250 washyize kuri Youtube amashusho afite umutwe ugira uti “Miss Ariane yasinze arinyarira mu muhanda umukarani aramucyura || yari muri Miss Rwanda”.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko nyuma yo kwakira ikirego cya Miss Ariane Uwimana wavugaga ko yasebejwe na Thecatvevo250, bakoze iperereza bagasanga umukobwa uri ku ifoto atari we.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi riragira riti “ Turi gukora iperereza ku washyizeho ariya mashusho kubera ko yahindanyije isura ya Miss Ariane Uwimana, ndetse n’uriya mukobwa wari kuri moto ku cyaha cyo gusinda mu ruhame.”

Ingingo ya 268 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri ariko atarenze ibihumbi ijana cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi magana abiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

 

 1,862 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *