Bamwe mu bapasitoro bo muri ADEPR, barasabirwa ingando kubera ivangura ry’amoko

Mu minsi ishize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasohoye icyegeranyo ivuga muri amwe mu matorero n’amadini muru Rwanda havugwamo ikibazo cy’ivangura ry’amoko .Itorero rya ADEPR  ryatunzwe agatoki.

Ibi byagarutsweho  kuwa 4 tariki 22/11/2018  kuri Dove hotel  mu nama y’abashumba b’Uturere indembo na Bureau nyobozi by’umwihariko ikaba yari yatumiwemo na bishop Rucyahana ndetse hakaba hari n’ukuriye CEPR bishop Birindabagabo.

Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga ko umugambi ADEPR yari yateguye waje kuyipfubana , aho bifuzaga ko bakumvisha bishop Rucyahana ko  icyegeranyo yakoze kuri ADEPR  harimo ivangura ry’amoko atariryo ko ahubwo ko ari ikibazo cy’imiyoborere mibi cyagaragaye muri 2016.Bikavugwa ko mu bushishozi bwinshi Rucyahana yabemeje ko atibeshye ko ivangura ry’amoko ririmo.

Mu rwego rwo guhunga ikibazo kwa ADEPR, yarimaze no kubona neza ko ibyo yapanze biyipfubanye,ubwo kandi nyakubahwa bishop Rucyahana yari amaze kugenda baciye undi muvuno bavuga ko bagiye guhita bakora déclaration yo kohereza muri peresidansi,  yo kugaragaza ko ntamacakubiri ADEPR ifite.Nibwo bashyizeho komite yo kuyitegura, bavuga byaba byiza  abapastoro bagatashye  bayisinye, ngo barebe ko bajijisha bugacya kabiri.

Nyumvira nawe  umuntu uvuga ko yakijijwe ,uri gucura imigambi yo gutwika inzu agahisha umwotsi.Ngi  iyo ngirwa komite  yari ikuruwe na Rev Kamanzi Callixte , Umushumba wungirije regional y’Iburasirazuba, Rev Ntaganda callixte,  umujyanamawe wa DAAF na Ruzibiza viateur ,Umushumba wungirije regional w’Amajyaruguru.

Bamwe muri aba bapasitoro  , nyuma yo  gushishoza no kureba kure nka jimeli, basanze  uyu mukino wa kiboyi bawukoze utabagwa neza  kandi bazi neza  ko ikibazo cy’amacakubiri y’amoko bashakaga kwamagana muri ADEPR kirimo koko,  mu gihe  bari hanze barindiriye ko barangiza gukora declaration, barihungiye  kugirango batazabazwa ayo manjwe .

Nyuma y’iyo nama  , ikinyamakuru Gasabo  cyabashije kuganira na bamwe muba pastoro  ba ADEPR bari, bitabiriye uwo mubonano na bishop Rucyahana, badutangarije ko icyo kibazo gihari baduha n’ingero bati :Twe turakijijwe ntituri nka Karuranga  bajijisha , bahoze bikoreye impoho iyo mu mashyamba cyangwa  bya bisuma byahoze byiba abantu mu Gakinjiro byigize abarokore  bijijisha , ni nde uyobewe a ko mu bukwe bwa Rev Kayijamahe , umushumba wa paroisse Rwimishinya ashyingiza umukobwa ,  hakozwe ikinamico mu rwego rwo gukumira aba pastori kumutahira ubukwe .Icyo gihe  ngo  habaye  inama ya CEA itunguranye da?

 

Ikindi  bivugwa ko  Rev Karangwa John , hari nibura imiryango i Kampala  yarebye nabi  ngo  kuko bashakanye badahuje ubwoko.Ariko ngo burya iturufu ya satani Bayari  iza ityaye nk’igishirira ariko cyagwa mu mazi kikazima rimwe gusa ngo urwo rugo  Imana  yaruhagazeho ubu ruratengamaye….

Kubera izi mpamvu zose n’izindi  zitavuzwe , bishop Rucyahana  kuvuga ko muri  ADEPR, bitari shyashya ntawari  ukwiriye guhakana ko amacakubiri y’amoko arimo.Bamwe  muri aba pastoro  bakaba bashimaga itorero methodiste ryamize amagabo rikanuma ahubwo rikaba ririmo kurwana no kurandura uwo muzi ushaririye .Naho mu  itorero ADEPR, bararwana no guhakana kandi ibintu bibera kukarubanda.Bakaba basaba Bureau nyobozi ya ADEPR ubwayo kwisuzuma mbere yo gusuzuma abandi.

Bamwe mu bakirisitu n’abasitoro bakunda itorero ryabo ADEPR, bakabona kugirango biriya bibazo bive mu itorero ryabo,  abapasitoro muri ADEPR , bakwiye ingando ishaririye buriya butesi n’umwijuto w’amaturo y’abakiristu bikabavamo.

Impamvu iyo ngando ikwiye, bagomba kwigishwa nk’abana biga mara( ya mibare ya bwikube abana biga bafata mu mutwe), kurandura akarengane n’amacakubiri.Kwigishwa guca ukubiri n’icyo bise ubuhanuzi, bagamije kwaka indonke abaturage  ngo barabasengera bagamije kubacuza utwabo.

Gukuraho ubusambo bimitse binyuze mu cyo bise za Ministeri z’ivugabutumwa bagamije kwaka amafaranga abaterankunga  ngo , yo gutegura ibiterane no gufasha abatishoboye.Ikindi gucunga neza ibyo bise Compassion ngo zo gufasha abana batishoboye, abana b’abakene babarihira amashuri no kubaha ibikoresho  cyangwa gufasha abapfakazi.Ibi byose ni ibintu bariramo , bikavugwa ko hari bamwe byakijije bubaka amazu.

Kugirango iyi ngando ikorwe neza,  bagomba nibura kuyikora iminsi 40 barya impungure gusa  n’utuzi kuko n’ubundi bavuga ko ngo bayoborwa na mwuka wera .Birumvikana ko iyo minsi ihwanye na ya yindi Yesu yamaze asengera mu butayu.

Uwitonze Captone.

 1,862 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *