Ishuri E.S.Gahunga: Kwiga imyuga bifasha kwihangira imirimo

Igihe cy’itangira ry’amashuri kiregeje, nyuma ya Noheri n’umwaka mushya wa 2019 ruzaba rwambikanye,  buri mwana  ashaka ikigo  kigisha imyuga .

Abareba kure batangiye  kubona  aho baziga ,  aho nta handi ni muri GS-Gahunga  .Ubwo twanyarukiraga  mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze na Burera  bamwe mu banyeshuri twaganiriye, badutangarije ko  nta handi baziga uretse muri E.S.Gahunga, ikigo cy’itorero ADEPR, mu Rwanda.

Iki kigo  giherereye mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera,  kigisha amasomo y’icyiciro rusange ( Tronc commun), amashanyarazi, ubwubatsi, Mecanique génerale, Electronique ndetse n’ishami ry’ubuhinzi (agronomie).Discipline ikaba imeze neza cyane kuko ni ikigo kiyoborwa n’umukozi w’Imana.

Nkuko bitangazwa n’abo banyeshuri ngo impamvu batoranyije icyo kigo nuko  kuva cyatangira kwigisha imyuga itanga ireme ry’uburezi ku buryo bigaragarira buri wese.Ikindi ngo abaharangije bihangira umurimo ku buryo bworoshye bakabona  amafaranga abatunga.

Umuyobozi w’icyo kigo bwana Bayingana , yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko iri shuri rimaze igihe kandi ryatanze umusaruro kuko ritsindisha hafi 90 %.Kubera kuba  Indashyikirwa, DWA, yabagiriye icyizere ikaba yarahohereje abanyeshuri .

Mu rwego rwo kunoza  ireme ry’uburezi , E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga ) , yigisha binyuze mu kwimenyereza no gukorerana mu bwuzuzanye( chantier formation).Abanyeshuli bo mu ishami ry’ubwubatsi babasha kwipimira  inzu  bakayubaka kugeza yuzuye bagenzi babo bari mu ishami ry’amashanyarazi  bakabyiga bimenyereza  bashyiramo umuriro.

Bayingana , umuyobozi w’ ishuri avuga ko bigisha abanyeshuri  imyuga itandukanye muri gahunda ya “Kora Wigire”, hagamijwe guha imbaraga  urubyiruko muri gahunda yo guhanga imirimo mishya mu Rwanda ( Made in Rwanda).

Ati “Muri E.S Gahunga , amarembo arakinguye twakira buri wese ,kuko  amahirwe menshi yo kubona umurimo asigaye abonekera  mu myuga.

Umuyobozi w’Ishuri Bayingana yavuze ko ibikorerwa muri iryo shuri ari byiza kandi bifitiye  akamaro  mu iterambere ry’igihugu , akaba ari muri urwo rwego , abiga mu ishami ry’ubuhinzi bigishwa tekiniki zose,  zo kongera umusaruro no gufasha abahinzi borozi guhinga  kijyambere.

Yagize ati “Abanyeshuri iyo basohotse muri iki kigo , tubakangurira mwegere abaturage, kugirango  babafashe kongera  umusaruro w’imbuto zabo, kuko nabyo ni  umusemburo w’iterambere ry’igihugu.

 

Uwitonze Captone

 

 2,676 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *