EAV-Kabutare yahindutse TVET School

TVET- Kabutare school ni ikigo cy’amashuri cyisumbuye ry’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba kizwi nka EAV-Kabutare.Kikaba cyarabaye  ikigo cy’ubumenyangiro TVET ((Technical and Vocational Education and Training), bitewe n’impinduka za leta muri gahunda yo kunoza uburezi.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wacyo, bwana Nkusi Christophe  ngo mu mashami yigishwagamo hiyongereyemo ayandi mashya ajyanye n’igihe tugezemo.
     Nkusi Christophe, umuyobozi wa TVET-Kabutare school (P/Captone)
Ati:”Hano muri TVET-Kabutare school dufite amashami atanu:Ubuhinzi, ubworozi, amashyamba; Food processing na Football.Iri shami rya food processing ni rishya, ariko rirakenewe cyane.Muri iri shami abanyeshuri biga bakora ( pratique), ku buryo ibyo biga baba babizi neza cyane kuko babihoramo.”
Akomeza avuga ko, kwigisha aya mashami bisaba ibikoresho byinshi.Ati:”Niba abana biga guteka , ibyo bakoresha babigura ku isoko kandi iyo birangije gukoreshwa , hagurwa ibindi gutyo gutyo.Tuvuge  nk’ abanyeshuri  biga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo , niba bagiye kureba uko inyana iba imeze mu nda  cyangwa kureba igifu  cy’ihene ,hasabwa kugura inka ihaka  cyangwa ihene.”

Umuyobozi w’ishuri rya Kabutare Nkusi Christophe ashima iyi gahunda  ya TVET, kuko hari byinshi igenda ikemura mu rwego rw’uburezi agashima abaterankunga babahaye  ibikoresho byo kwifashisha mu masomo ajyanye no gutunganya umusaruro (food processing) w’ibinyampeke, imbuto, amata n’inyama, ndetse na Laboratwari y’abaveterineri.

By’umwihariko  TVET-Kabutare school yakiriye hafi  abana hafi 100 boherejwe na FERWAFA binyuze muri MINEDUC, bigishwa ibya ruhago,  dore ko bafite n’ikibuga cyiza .Ntibiga umupira gusa , biga n’indimi ( communication skills) kugirango  nibagera  mu mahanga bibizabagore  kwisobanura mu ndimi .

Bose mu banyeshuri biga ibya football twaganiriye,  bemeje ko bagiye guhoza amarira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ko TVET-Kabutare school izatanga abakinnyi beza muri ba rutahizamu na myugariro.

 

 

 

                                                            Uyu abigisha ibijyanye na technique ( P/Captone)

Ubuyobozi n’abatoza babo batangarije ikinyamakuru Gasabo, ko bari kwigishwa umupira nkuko  amakipe y’I Burayi abitangirira hasi, bakaba bifuza amarushwanwa mu kiciro cya mbere n’icya 2, kugirango barushwho gukomera kandi binabaheshe amahirwe yo kurambagizwa n’amakipe hakiri kare.Ikindi  bigishwa n’indi myuga kugirango mu gihe bazaba batagikina bazihangire umwuga .

Uwitonze Captone

 

 3,164 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *