Kamonyi: Umuyobozi yacitse inzego z’umutekano ahunga igihugu

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019,  Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Kamonyi, Sindikubwabo Edouard yatorotse inzego zishinzwe umutekano ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali yurira indege yerekeza ku Mugabane w’Iburayi, bivugwa  ko agiye mu mahugurwa nkuko abandi babikora bitwaje ko bagiye kwiga  cyangwa  mu kazi  ndetse no  gusura imiryango yabo , bikarangira bagumyeyo.

Aya makuru yageze ku rubuga www.gasabo.net muri iki gitondo avuga ko Sindikubwabo Edouard yerekereje muri kimwe mu bihugu by’Iburayi ariko tutabashije guhita tumenya ubwo twateguraga iyi nkuru.

Icyakora,  turabizeza ko tuzabamenyesha mu zindi nkuru zacu amakuru arambuye ku mpamvu nyamukuru zatumye ahunga n’ igihugu yerekejemo.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Kamonyi batifuje ko amazina abo atangazwa kubera impamvu z’umutekano batangarije urubuga gasabo.net  ko uyu mukozi yari asanzwe azwiho kubangamira ishyirwamubikorwa ry’imishinga y’iterambere y’akarere yakorwa n’Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara (Ministry of Defence/Reserve force) , ikigaragara ko yabangamiraga gahunda za Leta.

Ikindi kandi ngo uyu mugabo wari umaze imyaka  isaga 10 ntiyumvikanaga na bamwe mu bayobozi bagize Komite Nyobozi y’Akarere  cyane cyane Umuyobozi w’Akarere, madame Alice Kayitesi.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ubwo twakoraga iyi nkuru kugira ngo mumenye by’imvaho by’ayo makuru  ariko ntibyadukundira kuko terefone ngendanwa ye itacagamo.

Sindikubwabo Edouard w’imyaka 43 yatangiye gukora mu karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2006 ashinzwe Imiyoborere Myiza nyuma yaje kuzamurwa mu ntera aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ry’Akarere.

Rutamu Shabakaka

 2,450 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *