Ngo muri ADEPR, ingoma zigiye guhindura imirishyo

Bamwe mu bakristu basengera mu itorero rya ADEPR, batangaza ko ingoma ya Karuranga Efrem na Karangwa John yaba nibura igiye guhirima.

Bakunzi bene data mbere ndabasuhuje kandi mbasangiza kuri aya magambo y’ubwenge “Umuhanuzi yavuze yeruye ko Data wo mu ijuru yemera ko ibihano bibaho kugirango “amahanga yimenye ko ari abantu buntu.” Zaburi 9:20. Uwiteka yari yarabanje kubirira ubwoko bwe ati: “Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira,” “nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi,” “nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.” Abalewi 26:21,28,33. “

Iri ni ijambo ry’Imana si yaya ndi y’ufite ibibazo byamurenze  yasakuza  ngo yahanuye.

Bimaze iminsi bivugwa ko bamwe mu bayobozi ba ADEPR, banananiwe ndetse ko hari n’abakora amakosa batitaye ku nyungu z’abo bayobora ahubwo kwishakira amaramuko nkaho mbere batarabona akazi muri ADEPR, batararyaga.

????????????????????????????????????

Mu minsi ishize  ubwo abashumba b’Uturere n’abagize Bureau nyobozi,bari mu nama bita (management meeting), yabereye ku Gisozi kuri Dove hotel, hamwe  n’abayobozi bakuru ba ADEPR, ngo basabye Umushumba w’Akarere ka Nyamasheke  Rev. Pst.Gallican gusengera iyo nama n’indi myanzuro iza kuvamo .

Ngo akimara guhabwa ijambo yarikunkumuye nk’insibika , maze yivayo  ati:”Neretswe amakara asutse hasi,ariko nyiramakara ngo ntakamenye ko harimo ikara ryasigayemo ngo riza gukongeza andi yose, maze  arakongoka ahinduka umuyonga.”

Umwe mu bayobozi bakuru yungamo ati :”Ayo makara mureke yake ibishya  bishye,  ibisigara bisigare, “

Ngo abandi ba pasteri baraho bahise bajujura, bati :”Aho ibi ntibyaba bivuzwe bihereye ku makuru twumva ko biro nyobozi irimo ibibazo by’ubwumvikane buke.Ngo hari abakristu baganira na bamwe mu bayobozi b’ibukuru  bakabwirwa ko iyi kimite itagikenewe.

Ubwo ngo iyi komite yajyagaho yasengewe na Rev.Rurangirwa n’abandi bameze nkawe mu bukristu bw’iki gihe.

Bakomeje bavuga ko  ngo  bakurikije amakuru arimo kuzenguruka hanze aha , ko ubuyobozi bwa ADEPR,   buvugwaho kutumvikana.Ndetse  Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ikaba yarasohoye raporo  ivuga ko muri ADEPR harimo amacakubiri y’amoko. Hkavugwamo  guhuzagurika gukomeye,;kwigwizaho imitungo; ruswa itangwa n’abashaka ubu pasteri,nta kabuza iriya komite yaba igiye gusezererwa .

Si ibyo gusa ngo umwe mu bagize biro nyobozi yashatse kwiyandikaho itorero rya ADEPR rya Uganda.Bakaba baratangije ADEPR mu bihugu bitandukanye batabanje kubyitegura nko muri Kenya, no mu Bufaransa aho riyobowe n’umuntu ubarwa nk’impunzi kuko yamaze guhabwa ubuhungiro…Ibi nabyo byaba icyaha gikomeye cyo kudakomeza kuyobora ADEPR.

Ibi byose n’ibindi byinshi bivugwa ku bayobozi ba ADEPR   no kubusahuzi bwa DOVE hotel , bitavugwa nk’ubuhanuzi  nkuko  Rev Garikani ,  yabitangaje  ahubwo ni bwo buryo yarabonye bwo kubitangazamo!

Ibi bikaba bije bikurikira icyemezo cy’urukiko  cyo gutesha agaciro  ikirego cy’ubujireire  cyari cyatanzwe na Karuranga na Karangwa kivuga ngo “ Muraho, Turakumenyesha ko ikirego uregamo Jean SIBOMANA, Thomas RWAGASANA, Christine MUTUYEMARIYA, SEBAGABO MUYEHE Leonard, VALENS GASANA , Theophile SINDAYIGAYA, BENINKA Bertin, NIYITANGA Salton, Mediatrice MUKABERA, NZABARINDA Tharcisse, MUKAKAMALI Lynea, Emmanuel TWIZEYIMANA wohereje mu rukiko rwa HIGH COURT KIGALI kuwa 10/01/2019 19:23 kitakiriwe. Ushobora kujuririra Perezida w’Urukiko rwa HIGH COURT KIGALI mu minsi itarenze 5, werekana amakosa yakozwe n’umwandisti w’urukiko. Murakoze, IECM.”

 

Uwitonze Captone

 

 2,649 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *