Ubusahuzi buravuza ubuhuha muri hotel Dove- ADEPR

Amakuru aturuka ku Gisozi muri hotel Dove ya ADEPR, aravuga ko yabaye indiri y’ubusahuzi bw’ibikoresho byaba ibitanda, matora ndetse ngo  n’ibiribwa n’ibinyobwa baratwara.

Mu minsi ishize havuzwe, imodoka Toyota-hilix ( iyo mubona hejuru) yari yikoreye bya matora, iza gutangirwa n’aba sekurite bayibuza gutambuka.Ariko ngo abo basekurite bayitambitse imbere byabaviriyemo kwirukanwa, basimbuzwa abandi babyumva kimwe.

Ikivugwa muri iyi minsi nuko ngo hari za ecran-television zo mu bwoko bwa flat, zasohotse hanze n’ibijerikani hafi 4 by’amavuta.

Uwatwaye izo flat yavuze ko agiye kuzikoresha, ariko ngo igitangaje nuko zapakiwe mu modoka itari iya Dovehotel ishinzwe gutwara imizigo cyangwa abantu.

Bamwe mu bakora kuri DOVE-hotel batifuje ko amazina yabo atangazwa, kugirango batirukanwa nka mugenzi wabo Eustache wazize ubusa, kuko yabuzaga abo buzukuru ba Ngango gutwara ibintu, batangaje ko ibyibwa byose muri Dove biva muri deparitema  ya mentonansi (maintenance department / administrative division of finance).

 

Bakomeza batangaza ko hafi abakekwa gutwara ibyo bintu biyujuri amazu y’ibitangaza abandi barindagira muri Yesu, yesu ashimwe , ahimbazwe.(Badusezeranyije ko bari gukora urutonde rw’abo bakekwaho ubusuma, ubwo niturubona tuzarubagezaho.).Abenshi bujuje amazu  iyo za Gasanze.

Tuvugana na Mbanda, umukozi kuri Dove hotel, amakuru twamusabye ntacyo yadutangarije, yagiye atubwira ngo mu kanya ndabavugisha, tumusaba nimero z’abavugwa muri ubwo busambo, yanga kuziduha .Ubwo nituzibona tuzavugana nabo, batubwire niba bakora akazi kuri hotel  bahemberwa kun kwezi cyangwa niba barajyanyeyo no gusahura ibya ADEPR.

Bamwe muri abo bakristu basoza bibaza niba iriya hotel Dove, itagira ubuyobozi n’ubugenzuzi.

Ahaaa, ko mbona iri juru duharanira kurijyamo bigoye ra!

 

Uwitonze Captone

 

 1,817 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *