uriye imigati ikorwa n’uruganda Gasabo pride Bakery , ntayindi migati y’ahandi yakongera kurya

Ibi bitangazwa n’ umuyobozi  w’uruganda rukora imigati  y’ubwoko butandukanye  ,‘’Gasabo pride Bakery’’ ruherereye  mu Kagari ka kagugu , Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Umujyi wa Kigali, avuga ko impamvu  imigati akora iba itandukanye n’iyindi ari uko iba ikoze neza .

 Umuyobozi w’uruganda Kambona William, ati‘’Nakoze igihe kirekire mu nganda zikora imigati, nzi uburyo bwose ikorwamo , nzi iyujuje ubuziranenge n’itabwujuje. Aha niho navanye igitekerezo cy’uko nanjye naba rwiyemezamirimo ngakora imigati ifitiye akamaro abayikoresha kandi ikoze neza.

Uyu muyobozi kandi avuga ko imigati ashyize ku isoko aba afite icyizere cy’uko igomba gukundwa bitewe nuko abakozi akoresha baba bayikoze baba bayikoranye isuku.

Ati, ‘abakozi banjye barangwa n’isuku namwe mwabibonye, icya mbere baba bambaye imyambaro yabugenewe harimo amataburiya, utugofero, ndetse n’udupfukamunwa, ibi bikaba ari bimwe mubituma imigati ikorwa n’uruganda nyobora iba ifite isuku ihagije’’

Mu gihe hari imigati ikigaragara ku isoko igipfunyitse mu masashi azwi nka Cling Film Plastic ikorwa n’inganda zitandukanye, uruganda Gasabo pride Bakery rwo ruvuga ko mu buryo bwo kurengera ibidukikije bapfunyika imigati yabo mu bikoresho byabugenewe kandi byemewe.

Ni mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA cyashyizeho ibihano bitandukanye kunganda zizajya zigaragara ko zikoresha aya masashi mu buryo bunyuranyije n’amategeko harimo gucibwa amande y’ibihumbi maganatatu(300,000 frw).

Uruganda Gasabo pride Bakery, rupfunyika imigati mu bipapuro byabugenewe

Amakuru dukesha imbuga zitandukanye zirimo , Yuka,  zivuga ko  umugati mwiza ari ukorwa hakoreshejwe intoki kurusha ukoreshejwe  imashini cyane ko umuntu awukora yigengesereye bitewe nuko  ari ikiribwa cy’ingirakamaro.

Urubuga Consoglobe rwo ruvuga ko mu byo umuntu akeneye mu mirire ye ya buri munsi , ibitera imbaraga ari ingenzi. Umugati uba ufite byibura hagati ya 51 na 58%. Ukozwe mu ifarini y’ingano  niwo mwiza kurusha iyindi mu gukungahara kuri poroteyine. 

Uruganda rufite ibikoresho bihagije byifashishwa mugukora imigati ifite ubuziranenge
Abakozi b’uruganda baba bafite ibikoresho bihagije iyo bari mu kazi

Biseruka jean d’amour

 2,121 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *