Ibyo ku mupaka wa Gatuna ntibivugwaho rumwe

Leta y’ u Rwanda yasobanuye ko umupaka wa Gatuna utari gukoreshwa by’ igihe gito kubera imirimo y’ ubwubatsi, igira inama abashoferi b’ amakamyo manini gukoresha umupaka wa Cyanika uri ku birometero 100 uvuye I Gatuna.

Ejo ku Cyumweru guverinoma ya Uganda yatangaje ko ku mupaka wa Cyanika guverinoma y’ u Rwanda yakubye kabiri umusoro wa gasutamo ku bicuruzwa biva muri Uganda.

Ku makamyo apakiye ibigori Leta ya Uganda yavuze ko umusoro wavuye ku bihumbi 150 , ugera ku bihumbi 300 000 Rwf, mu gihe ku bindi bicuruzwa umusoro wa gasutamo wavuye ku bihumbi 200 ukaba ibihumbi 400 Rwf.

Leta y’ u Rwanda ntacyo iravuga ko kuri iki kibazo Leta ya Uganda yatangaje ivuga ko u Rwanda rwakubye kabiri umusoro wa gasutamo ku bicuruzwa biva muri Uganda.

Minisitiri w’ Ubabanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Dr Richard Sezibera avuga ko umupaka w’ u Rwanda na Uganda ufunguye.

Gusa ku rundi ruhande guverinoma ya Uganda ivuga ko hari amakamyo agera ku 130 aparitse ku mupaka kuko yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Muri yo harimo ahamaze iminsi ine.

Mu makamyo aparitse ku mupaka harimo atwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika mu gihe gito. Ba nyiri aya makamyo bafite ubwoba bw’ ibihombo.

Sam Baligwa yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko mu makamyo aparitse ku mupaka harimo iye ipakiye amafi afite agaciro ka miliyoni 30 z’ amashilingi ya Uganda.

Muri ayo makamyo kandi ngo harimo apakiye peterole na essence ibintu biteye ubwoba guverinoma ya Uganda ko bashobora kubaho ikibazo cy’ inkongi y’ umuriro.

Minisitiri w’ Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda yasabye abaturage b’ ibihugu byombi kutagira ubwoba kuko ibibazo bizakemurwa bikarangira.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabana wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda, ushinzwe EAC, abinyujije kuri Twitter yavuze ko ubushake n’ umurava mu gushakira umuti izingiro ry’ ikibazo bizatuma gikemuka.

Ubwanditsi

 1,951 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *