Ngororero: Abanyeshuri ba GS Kageshi basabwe kurwanya ibyaha

Polisi ikorera mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kageshi bagera ku 643 n’abarezi babo 13 ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge, ihohoterwa  n’ibindi.

Iki kiganiro cyatanzwe na Inspector of Police (IP) Etienne Karengera arikumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, Kuradusenge Janvier n’umuyobozi w’umurenge wa Kabaya Ndayisenga Simon n’abandi bayobozi batandukanye, kuri uyu wa 12 Werurwe.

Aganira n’abo banyeshuri umuyobozi w’akarere wungirije Kuradusenge Janvier yababwiye ko kugira ngo bazasoze amasomo yabo neza uko bikwiye basabwa kumvira abarezi n’ababyeyi babo.

Yagize ati:” Iyo umunyeshuri aranzwe n’ikinyabupfura akubaha abamureran’undi wese umugira inama nziza nta kabuza abasha gutsinda amasomo ye ari nabyo bimufasha kuzagera ku ntego yihaye.”

Yabasabye ko nk’urubyiruko bagomba gufata iya mbere mu gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byatuma bava mu ishuri.

Yasoje abasaba kuzitwara neza no kuzirikana igihe tugiye kujyamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Inspector of Police (IP) Etienne Karengera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Ngororero, yabwiye abo banyeshuri ububi  n’ingaruka z’ibiyobyabwenge abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya. 

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’ubikoresha, ndetse ntimwashobora gukurikira amasomo yanyu ngo mutsinde mu ishuri cyangwa ngo mutere imbere muramutse mubinywa.”

Yasabye abo banyeshuri kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano uko zaba zingana kose agamije kubashora mu busambanyi.

Yagize ati: “Mwirinde ingaruka nyinshi ziva mu busambanyi zirimo kwandura indwara zidakira nka Sida, gutwara inda zidategenyijwe, kuva mu ishuri n’ izindi nyinshi. Ibyo byose rero ahanini usanga biterwa nuko hari abatanyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo ndetse n’ibyo bagenerwa n’ishuri bagashaka izo mpano zibashora mu ngeso z’uburaya ari nazo zibyara inda z’imburagihe.”

IP Karengera yabasabye kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko ribagiraho ingaruka zitari nziza zishobora no kubicira icyerecyezo cyabo kiza. 

Yasoje abasaba ko kugira ngo ibi byose babashe kubirwanya no kubyirinda byarushaho kuba byiza babinyujije mu matsinda(clubs) yo kubirwanya.

Abanyeshuri bashimiye impanuro nziza bahawe biyemeza ko bagiye kuzishyira mu bikorwa batangira amakuru ku gihe.

ww.gasabo.net

 2,920 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *